Perezida wa Kyrgyzstan yeguye ku mirimo ye

President wa Kyrgyzstan Sooronbai Jeenbekov yeguye kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2020, ahita atangaza ko ashaka kwirinda imyigaragambyo n’ingaruka zayo mu gihugu yari ayoboye. Biravugwa ko kandi abigaragambya bari batangiye gushyamirana n’inzego z’umutekano, ibintu byashoboraga no gukurura intambara.

Reuters yatangaje ko Jeenbekov abaye Perezida wa gatatu w’igihugu cyo muri Aziya yo hagati weguye kuva muri 2005. Iki gihugu cya Kyrgyzstan cyatangiye guhura n’ingorane z’abigaragambya kuva tariki ya 4 Ukwakira nyuma yy’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi barubiye abo mu ishyaka rya Jeenbekov batsinze amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ku bwiganze.
Source:Reuters

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →