Perezida wa Repubulika paul Kagame yaganiriye n’inama nkuru ya polisi y’u Rwanda

Abapolisi 300 bagize inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda, basuwe ndetse baganirizwa n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho yanasuye inzu Polisi yujuje.

Ku italiki ya 30 Werurwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 300 bagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda( Police High Council), ikaba n’urwego rukuru  Polisi  ifatiramo ibyemezo bijyanye n’imiyoborere yayo.

Perezida  Kagame aganira n’abagize iyo nama, yabashimiye akazi keza bakora maze abaha impanuro n’umurongo bagenderaho ngo buzuze inshingano zabo.

Mu byo yibanzeho, harimo ibijyanye n’igipolisi cy’umwuga(professionalism), aho yavuze ko abapolisi bashoboye kandi biyizeye(confident), bafite imyitwarire ngengamikorere (ethics) myiza, bigishijwe neza(trained), bafite ubushake n’ubumenyi(committed), aribo buzuza inshingano zabo neza cyane cyane mu guhangana n’ibyaha by’inzaduka harimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame, yibukije kandi bimwe mu bibazo bikigaragara Polisi y’u Rwanga igomba kugiramo uruhare ngo bikemuke birimo iby’imibereho myiza y’abaturage, ihohoterwa rikorerwa abana n’imirimo ivunanye bakoreshwa, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, ko byose bigomba kwitabwaho.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hakwihutishwa imirimo yo kubaka laboratwari ipima ibijyanye n’amasano y’ibinyabuzima (DNA) dore ko ibikorwa byo kuyubaka bigeze kure.

Uretse kuganira n’iyo nama kandi, Perezida Kagame yatashye n’inyubako y’icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yubatswe mu gihe cy’amezi 18 ikaba igizwe n’amagorofa ane, ikaba yaratwaye amafaranga angana na miliyari enye n’igice z’amafaranga y’amanyarwanda.

Iyi nzu kandi yubatswe bigizwemo uruhare rukomeye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dore ko ari nawe wari washyize ibuye ry’ifatizo aho yubatswe.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’aba Minisitiri batandukanya barimo; Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Shei Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.

Inama yanitabiriwe kandi na; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano (NISS), Brig General Joseph Nzabamwita ndetse n’Umuyobozi Mukuru  w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Brigadier General George Rwigamba.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →