Perezida Zelensky wa Ukraine yanze guhungishwa na Amerika

Ibinyamakuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitangaza ko umukuru w’igihugu cya Ukraine Volodymyr Zelensky yanze icyifuzo yahawe na Washington cyo kumufasha kuva mu gihugu mu gihe iwe intambara ikomeje guca ibintu.

Umwe mu bategetsi ba Amerika, nkuko ikinyamakuru Associated press kibivuga yatangaje ko yumvise Perezida Zelensky wa Ukraine avuga ko akurikije urugamba afite, ibyo akeneye ari ibirwanisho atari umunyenga.

Ikinyamakuru Washington Post nacyo gisubiramo abategetsi ba Amerika n’aba Ukraine bavuga ko Leta ya Amerika yari yiteguye gufasha Zelensky guhunga. Ni mu gihe Perezida Zelensky ashimagizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uburyo akomeje kwitwara muri iki gitero yagabweho n’Uburusiya.

Uyu mukuru w’igihugu wahoze ari umunyarwenya, yashyikirije ijambo ryo gutera intege aho yiyemeje gukomeza urugamba, akavuga ati: “Uramutse uduteye, uzatubona mu maso. Ntuzabona imigongo yacu”.

Yasohoye videwo yifashe wenyine kuri uyu wa gatanu imwerekana ari kumwe n’abategetsi bakuru ku murwa mukuru, maze ahagarika ibihuha byakwirakwizwaga ko yari yahunze umurwa mukuru Kyiv. Ati: “Twese turi hano. Kandi bizaguma bitya”.

Zelensky yasohoye kandi iyindi videwo ku rubuga rwa Twitter arimo atembera mu mihanda ya Kyiv, mu buryo bwo kubeshyuza ibihuha bivuga ko yasabye igisirikare kuyamanika kikishyikiriza ingabo z’Uburusiya.

Ari imbere y’inzu izwi nka Maison aux Chimères cyangwa se Maison Gorodetsky/Gorodetsky House i Kyiv, Zelensky yavuze ati: “Hari amakuru menshi y’ibinyoma anyura ku mbuga nkoranyambaga abeshya ngo nasabye abasirikare ko bamanika amaboko, kandi ko ngo hari igikorwa cyo guhungisha ababishaka”.

Akomeza ati” Ndi hano. Ntidushobora gushyira intwaro zacu hasi. Tuzarwanira igihugu cyacu“. NI mu gihe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare biri mu nzira biva mu Bufaransa bijya muri Ukraine, mu buryo bw’inkunga y’ibihugu byo mu Burengerazuba mu gufasha iki gihugu gihanganye n’Uburusiya burimo buragisatira.

Perezida Zelensky yanditse kuri Twitter ko yari yavuganye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu gitondo ko kuri uwu wa gatantatu, mu rundi “rugamba rushyashya rwa diplomasi”.

Zelensky yanditse ati: “Urunani/ubufatanye mu kurwanya iyi ntambara rurimo rurakora”.

Perezida Macron na we kuri uyu wa gatandatu yasohoye videwo yifashe we nyine avuga ati: “Intambara igiye gusutama/gukara, turasabwa kuyitegura”.

Igisirikare cya Ukraine nacyo cyasohoye ubutumwa cyanyujije kuri Facebook, kivuga ko kimaze kwica ingabo z’Uburusiya zirenga 3500 mu zateye igihugu, cyongera gifata mpiri abagera kuri 200. Kivuga kandi ko muri iyi ntambara yashojwe n’ Uburusiya, bumaze gutakaza indege 14, kajugujugu umunani, n’ibifaru 102, ariko BBC dukesha iyi nkuru ntishobora guhinyuza ibi bivugwa n’igisirikare cya Ukraine.

Kugeza ubu, Uburusiya bwo buvuga ko nta basirikare babwo burabura. Ni mu gihe Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya itangaza ko ingabo z’iki gihugu zigaruriye umujyi ukomeye wa Melitopol uri mu ntara ya Zaporizhzhya iri mu majyepfo ya Ukraine, nk’uko byandikwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Uburayi-EU, kuri uyu wa Gatanu ryafatiye ibihano abategetsi bakuru b’Uburusiya, ibituma abashinzwe imigenderanire babwo bibagora gufata ingendo. Uburusiya nabwo bwahise bufata ingingo zo kwihimura kuri ibi bihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba, mu kubuza indege z’Ubwongereza guca hejuru y’ubutaka bwabwo, aha bikaba kwari ukwihimura ku ngingo yo kubuza indege y’Uburusiya Aeroflot kujya muri icyo gihugu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →