• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
22/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
22/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
22/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Police Hand ball Club, ikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Umwanditsi
April 3, 2016

Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona n’amanota 15 kuri 15, haribazwa uzahagarika ikipe ya Hand ball ya Polisi.

Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016, ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye ikipe ya Kaminuza nkuru ishami rya huye ibitego 60 kuri 28.

Nyuma y’umunsi wa 5 wa shampiyona, Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota  15 kuri 15 inazigamye ibitego 143, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 12.

Muri uyu mukino wahuje Police HBC na Kaminuza nkuru, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert watsinzemo 12 wenyine , na Bizimana Haruna watsinze 5.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe anavuga ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

Yavuze kandi  ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Mutuyimana Gilbert, Kapiteni w’iyi kipe yavuze ko gutsinda babikesha ubuyobozi bwiza bw’ikipe bubaba hafi, umutoza ubimenyereye.

Mutuyimana yagize ati:”Ubuyobozi bw’ikipe butuba hafi tugakora imyitozo myinshi, kandi gahunda yacu ni ukwegukana igikombe, tukanitwara neza mu mikino nyafurika aho tuzaba duhagarariye igihugu.”

 Nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona, uyu Kapiteni wa Polisi Hand Ball Club Mutuyimana Gilbert amaze  gutsinda ibitego 54 wenyine.

Intyoza.com

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga