Polisi igiye gusubukura isuzumwa ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga- Controle Technique

Guhera tariki ya 4 Kanama 2020 ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga( Controle Technique) kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gusuzuma ubuziranenge bizakorerwa imodoka zitwara abagenzi ndetse n’imitwaro/imizigo.

Yagize ati” Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ikigo gisuzuma ubuziranenge kizahera ku ma bisi manini atwara abagenzi ndetse n’amatoya ndetse n’amakamyo atwara ibicuruzwa”.

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu batunze ibyo binyabiziga byavuzwe haruguru bari barishyuye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 batazongera kwishyuzwa.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2020 ikigo gisuzuma ubuziranenge bw ‘ibinyabiziga cyari cyarahagaritse gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.

CP Kabera yagize ati ” Abantu bari barafashe imyanya yo gusuzumisha ibinyabiziga bakanahabwa gahunda bazahabwa amahirwe yo gusuzumirwa imodoka kandi ntibazishyuzwa bundi bushya”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse no kurinda abakozi bacyo, n’abazaza kwaka serivisi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta.

Yakomeje asaba abazagana iki kigo kuzubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, basabwe kuzajya bambara agapfukamunwa kandi neza, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse no kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.

inkuru dukesha urubuga rwa Polisi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →