Polisi irakangurira abaturage kutangiza ibikorwaremezo no kwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage yo  kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bwa mine na kariyeri bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byangiza ibidukikije ndetse n’ibikorwa remezo byose bikagira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage.

Ubu butumwa Polisi ibutanze nyuma y’aho kuri uyu wa 4 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba yafashe umuturage wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  butemewe n’amategeko bikangiza umuhanda uva Ndaro werekeza Gatumba.

Dufatanye Alphonse w’imyaka 19 y’amavuko uvuka mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Gatumba, akaba yafatanwe ibiro 25 by’umucanga uvanze n’amabuye yiteguraga kujya kuyungurura agakuramo ayo mabuye y’agaciro.

Dufatanye nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gatumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko bahawe amakuru ko hari umuturage uri gucukura mu buryo butemewe n’amategeko ahantu inzego z’ibanze zari zarafunze niko kujya kumufata basanga arimo gucukura asatira umuhanda.

Yagize ati:” Abaturage baduhaye amakuru ko uyu musore ari gucukura umucanga yangiza umuhanda kuko yari yawuciye munsi kandi ko aho hantu haba n’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Coluta inzego z’ibanze zari zarafunze kuko kuhacukura byangizaga ibikorwa remezo”.

CIP Gasasira yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe n’amategeko ko n’uwagira ibyangombwa byo gucukura amabuye n’ibindi bitamuha uburenganzira bwo kwangiza ibikorwaremezo kuko bigomba gukorwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati:” Gukora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko ntabwo byemewe mu gihe nta byangombwa ubikora afite kuko muri ubu bucukuzi harimo ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu, murasabwa kureka ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mugashaka ibyangombwa mu gakora mu buryo bwemewe kugira ngo murinde ubuzima bwanyu, ubw’abandi ndetse n’ibikorwaremezo.

Yakomeje avuga ko bidakwiye, ndetse ko igihugu kitakomeza kubura ubuzima bw’abantu biturutse mu kwishora mu bucukuzi butemewe kandi hari inzira ziboneye banyuramo bagakora akazi batekanye bafite n’ibikoresho byabugenewe.

Yagize ati” Turabizi ko muri uyu murenge wa Gatumba habonekamo amabuye y’agaciro menshi atandukanye ariko ntabwo bivuze ko buri wese yayacukura uko yiboneye kabone n’ubwo yaba ari mu murima wawe. Turabasaba gushaka ibyangombwa kugira ngo muyacukure byemewe n’amategeko.’’

CIP Gasasira akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu yangiza ibikorwa remezo nkuko uyu wafashwe yacukuraga yinjira mu muhanda kandi tuzi neza amafaranga igihugu gisohora cyubaka imihanda. Ashimira ubufatanye bw’abaturage mu gucunga umutekano no kurwanya umuntu wese washaka kwangiza ibikorwa remezo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →