Polisi n’abanyamakuru bumvikanye uburyo bwiza bw’ubufatanye

Hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru, hagiye kugaragara isura nshya mu gufatanya ku bw’inyungu z’abanyarwanda.

Ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’abapolisi n’abanyamakuru bwahawe isura nshya hagamijwe inyungu z’abaturarwanda.

Uyu ni umwanzuro nyamukuru w’inama yari imaze iminsi itatu yiga ku mutekano w’abanyamakuru ndetse n’abaturage yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Asoza iyi nama, umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha(CID) muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yibukije akamaro k’ubufatanye hagati ya Polisi n’itangazamakuru aho yavuze ko ari ingenzi mu kurwanya ibyaha kandi bigarurira icyizere abaturage.

ACP Badege yagize ati:” Ibivuye muri iyi nama bigaragaza ko ubufatanye hagati ya Polisi n’abanyamakuru bwagezweho, mu izina rya Polisi y’u Rwanda twiyemeje twese gukorana neza n’itangazamakuru mu nyungu z’igihugu cyacu”.

ACP Badege, yavuze ko ubufatanye  ku banyamakuru n’abaturage muri rusange ari ngombwa  kugirango ibyiyemejwe bigerweho  kandi abizeza umutekano.

Yakomeje agira ati:” Isi ya none iregeranye kubera ikoranabuhanga, amakuru asigaye yihuta cyane, bivuga ko ibyaha nta mupaka bikigira, umunyabyaha ashobora gukora ibyaha mu kindi gihugu yiyicariye iwabo, akazi gakomeye ko kurwana nabyo ni inshingano ya buri wese”.

Iyi nama yari yahuje abapolisi 45 n’abakora mu itangazamakuru bagera kuri 30, ikaba yize uburyo buboneye bwo kurinda abanyamakuru ingorane bahura nazo cyane cyane igihe bakurikirana amakuru y’ibyaha ndetse na ruswa.

Bumvikanye kandi ku kubahiriza amategeko agenga imyuga yabo asanzwe agaragaza ko bakwiriye gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage kuko basangiye byinshi nk’uko bihora byigwa mu nama zibahuza.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’igihugu y’itangazamakuru(RMC), Polisi y’u Rwanda ku nkunga y’Ishami rya Loni rishinzwe guteza imbere uburezi, ubumenyi n’umuco(UNESCO).Yatumye habaho ibiganiro birambuye hagati y’abapolisi n’abanyamakuru kandi yiga ku ruhare rw’umupolisi mu gufasha umunyamakuru kugera ku makuru bifuza, ibyangombwa mu gutara amakuru y’amakimbirane n’ibyagenderwaho mu gutara ay’ubutabera n’ibindi.

Aya mahugurwa kandi yayobowe n’impuguke mu itumanaho akaba n’umupolisi muri Polisi y’umujyi wa Montréal muri Kanada, Commender Ian Lafrenière.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →