Polisi ya Tanzania yataye muri yombi ushinzwe ibyambu, akekwaho kunyereza Miliyoni 1,8$

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), Deusdedit Kakoko, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kunyereza amashringi Miliyali 3,8 ya Tanzania. Ni agera kuri Miliyoni 1,8 y’Amadolari ya Amerika.

Ibiro bishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, PCCB, nibyo byemeje ko bwana Kakoko yafashwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo ye n’umukuru w’Igihugu Samia Saluhu. Umukuru wa PCCB, Brigadier John Mbungo, yemeje ko uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru kigenga Mwanainchi cyo muri Tanzania, uyu wahoze ayoboye TPA yafatiwe I Morogo mu Burasirazuba bwa Tanzania kuwa 28 Werurwe uyu mwaka wa 2021.

Umukuru w’Igihugu mushya wa Tanzania, Samia Saluhu nkuko BBC ibitangaza, yatangaje ko ahagaritse mu mirimo Deusdedit Kakoko, nyuma yo gushykirizwa icyegeranyo cy’umugenzuzi mukuru cy’umwaka wa 2019-2020.

Perezida Saluhu, yavuze ko atewe impungenge n’uko ubuyobozi bw’ibyambu buterekanye aho amafaranga agera kuri Miliyoni 1,8$ ( hafi amashiringi Miliyari 4) yagiye. Perezida Samia, yahise ategeka ibiro PCCB gutangiza iperereza ryihuta rigamije kumenya aho ayo mafaranga yagiye, nyuma y’ibyatangajwe mu cyegeranyo cy’umugenzuzi mukuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →