• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/08/26
Kamonyi: Turasaba Ababyeyi ko Umuganura utaba umuhango gusa-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/08/26
Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n’Ibinyobwa bindi by’asaga Miliyoni 39 byamenwe
09/08/26
ACP Bonifasi Rutikanga na Dr Murangira B. Thierry baburiye uzahirahira agafatanwa inzoga n’ibinyobwa byaciwe
09/08/26
Amajyepfo: Litiro zisaga ibihumbi 31 n’Amakarito 1,300 y’Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byamenwe

Polisi ya Tanzania yemeje ko abantu 45 aribo bapfiriye mu gusezera Magufuri

Umwanditsi
March 30, 2021

Polisi ya Tanzania yemeje ko abantu 45 bapfuye naho abandi 37 barakomereka ubwo ababarirwa mu bihumbi babyiganiraga mu gikorwa cyo gusezera uwari Perezida wabo John Pombe Magufuli cyabereye i Dar es Salaam.

Polisi yari imaze igihe yotswa igitutu ngo yemeze amakuru ajyanye n’uwo mubyigano, nyuma yuko hari umuryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu.

Mu gihe hashize icyumweru kirenga hatangajwe ko uwo mubyigano wabereye i Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa ukuriye polisi muri ako karere yemeje iyo mibare, gusa ntiyavuze amazina y’abapfuye.

Ariko uwo muryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu muri uwo mubyigano, bari bagiye gusezera ku wari Perezida Magufuli wapfuye, ariko ntibashobora gusubira mu rugo amahoro.

Umugabo umwe yapfushije umugore we, abana babiri n’abandi bantu babiri bafitanye isano. Umukozi wo mu rugo wari wajyanye n’abo muri uwo muryango, na we hashize iminsi micye yaje kubonwa yapfuye.

Videwo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga nkuko BBC ibitangaza, yerekana abaturage binjira muri stade banyuze mu nzira zitemewe, uko abantu barushagaho kwiyongera.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bo mu mujyi wa Dar es Salaam biraye mu mihanda yo muri uwo mujyi ngo bapepere isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari itwawe mu modoka.

Abandi benshi na bo berekeje kuri stade aho umurambo we wajyanwe ngo abaturage bawurebe bwa nyuma bawusezeraho.

Perezida Magufuli yapfuye ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatatu 2021, azize icyo Leta ya Tanzania yavuze ko ari ibibazo by’umutima.

Philip Mpango usanzwe ari Minisitiri w’imari niwe wagizwe Visi Perezida wa Tanzania.

Mu yandi makuru, Perezida Samia Suluhu yagize Philip Isdor Mpango Visi Perezida we, uyu akaba yari asanzwe ari Minisitiri w’imari. Bwana Mpango yatangajwe kuri uwo mwanya n’umukuru w’inteko ishingamategeko Job Ndugai, mbere y’amatora yo kumwemeza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6010 Posts

Politiki

4256 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1067 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga