Polisi yanyomoje amakuru y’uko ukekwaho kwica Alexia Mupende yafashwe

Nyuma y’aho tariki 8 Mutarama 2019 hamenyekaniye amakuru ko umunyamideri Alexia Mupende yishwe atewe icyuma mu ijosi, kuri uyu wa 9 Mutarama 2019 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amakuru ko ukekwaho ubu bwicanyi yafashwe. Polisi y’u Rwanda yamaganiye kure aya makuru itangaza ko ari ibihuha.

Polisi y’u Rwanda mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yahakanye ndetse inyomoza amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nioranyambaga ko ukekwaho kwica Alexia Mupende yaba yatawe muri yombi.

Muri iri tangazo, Polisi yagize iti” Turashaka gusobanura neza ko ukekwaho kwica Alexia Mupende ataratabwa muri yombi, nti muhe agaciro ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Alexia Mupende, yari umukobwa w’umunyamideri w’imyaka 35 y’amavuko. Yishwe atewe icyuma murugo iwabo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, mu Mudugudu w’Indatwa.

Ukomeje gukekwaho ubu bwicanyi ni umukozi wo murugo wanahise utoroka. Alexia Mupende, apfuye mu gihe yitegiraga ubukwe bwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →