Polisi yashwiragije abayoboke ba Martin Fayulu I Kinshasa

Polisi y’Igihugu cya Kongo Kinshasa ( PNC) kuri uyu wambere tariki 21 Mutarama 2019 yaburijemo inama y’abayoboke b’ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, ari nayo yari yatanze Martin Fayulu nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu.   

Ibihumbi n’ibihumbi by’abayoboke b’ihuriro LAMUKA baturutse mu mpande zitandukanye z’umujyi wa Kinshasa, bashwiragijwe na Polisi y’Igihugu ibabuza guhurira ahari hateguwe ngo bumve ubutumwa Martin Fayulu yari yagennye.

Michee Mangala, umuyobozi w’ungirije w’urubyiruko rwibumbiye muri iri huriro yabitangaje ko polisi yaje aho bari bateraniye igashwiragiza abari bahari, bagakwira imishwaro nta busobanuro butanzwe. Podium ( uruhimbi) rwatwawe ahantu hatazwi n’abashinzwe umutekano.

Ati “ Perezida Martin Fayulu yagombaga kugeza ijambo kubaturage b’abanyekongo, ariko twatunguwe n’uko Polisi yatubujije guhura.” Iri huriro ritangaza kandi ko hari bamwe mu bayoboke baryo bari mukazi batawe muri yombi na Polisi n’igisirikare.

Benshi mubayoboke b’iri huriro biganjemo urubyiruko, bagumye igihe kirekire ahari hateguwe kubera iri huriro, bategereje ko Martin Fayulu ahagera. Abagize iri huriro basaba ko ukuri kwajya ahagaragara ku majwi yo mu matora y’umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Felix Tshisekedi wanamaze kwemezwa n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ko ariwe Perezida, mu gihe aba bayoboke ba LAMUKA nabo bavuga ko umukandida wabo Martin Fayuku ariwe wayatsinze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →