Polisi y’Igihugu yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Healthy people Rwanda

kuri uyu wa kane tariki 04 Mata 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye igikorwa cyo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza  y’abanyarwanda mu nzego zitandukanye (Healthy People Rwanda).

Aya masezerano azibanda k’ubukangurambaga bugamije kunoza umutekano wo mu muhanda ndetse no guhanahana amakuru.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda washyize umukono kuri aya masezerano, yashimiye umuryango  Healthy People Rwanda intumbero nziza ufite zo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abanyarwanda.

Yagize ati:” Twishimiye ubufatanye bwiza tugiranye uyu munsi, twizera ko kandi ubu bufatanye buzavamo umusaruro mwiza uzagirira akamaro abaturage.”

DIGP Marizamunda yavuze ko uyu muryango uzunganira Polisi y’igihugu muri byinshi kuko bazajya bahanahana amakuru mu buryo bwihuse ukanatabara abaturage mu gihe bawutabaje bityo umutekano w’abaturarwanda ukazarushaho kuba mwiza.

Dr. Nzeyimana N. Innocent umuyobozi w’umuryango Healthy People Rwanda, yavuze ko bimwe mubyo uyu muryango ukora ari uguharanira umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubutabazi bw’ibanze akaba ari muri urwo rwego bifuje kugirana ubufatanye na Polisi y’igihugu nk’urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati” Ni ubufatanye twizera ko buzadufasha mu mikorere yacu twembi, ibikorwa byacu bigashyirwa mu murongo mwiza, Polisi nk’urwego rubimenyereye ruzi ahakeneye ubufasha kurusha ahandi ndetse tugafatanyiriza hamwe gushaka icyakorwa kugirango umutekano wo mu muhanda urusheho kugenda neza.”

Dr. Nzeyimana akomeza avuga ko igikuru bizabagezaho ari ukugabanuka kw’impfu ndetse n’ubumuga bituruka ku mpanuka zibera mu muhanda kuko nkuko ubushakashatsi bubigaragaza buvuga ko impanuka zo mu muhanda ari kimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi n’u Rwanda rurimo.

Yagize ati:” Icyo tugamije ni ukugira ngo turwanye ibibazo bituruka ku mpanuka zo mu muhanda dufatanyije na Polisi nk’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.Turanateganya mu minsi iri imbere kugirana amasezerano y’ ubufatanye n’ibigo birebana no gutwara abantu n’ibintu kugirango buri wese yumve uruhare rwe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.”

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →