Polisi y’u Rwanda irasaba abashaka kujya mu gipolisi kwiyandikisha

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose bujuje ibisabwa, bashaka kwinjira muri polisi ko basabwa kwiyandikisha bitarenze Taliki 30 Mata 2016.

 

Dore uko itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga :

DEPARTMENT OF HUMAN RESOURCE MANAGEMENT

PO BOX 6304 KIGALI

www.police.gov.rw

Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki 10 Mata  kugeza kuwa 30 Mata 2016  izandika abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba abishaka;
  • Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25;
  • Kuba afite impamyabushobozi yamashuri yisumbuye (A2);
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu cyangwa atari gukurikiranwaho icyaha gikomeye;
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze;
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta;
  • Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.

 

Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw, fotokopi  y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere.

Itangazo ryashyizweho umukono na:

Yahaya  KAMUNUGA

ACP

Komiseri wagateganyo ushinzwe abakozi

 

 

Intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Polisi y’u Rwanda irasaba abashaka kujya mu gipolisi kwiyandikisha

  1. BONIFACE April 11, 2016 at 6:59 am

    Tugomba gukorera igihugu cyacu ningombwa, kubantu bose bujuje ibisabwa polisi yacu ninziza kandi yateye imbere mu Rwanda ndetse nohanze yarwo.

Comments are closed.