Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo Kwibuka

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Polisi y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kubijyanye n’umutekano.

Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 22, Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano, inakangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’umuco na Siporo, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ibuka, izindi nzego z’umutekano n’ inzego z’ibanze, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

ACP Twahirwa agira ati:”Twasuye ahazabera ibiganiro n’ahazabera imihango yo kwibuka hose, twiteguye kuzacunga neza umutekano w’abazitabira ibi bikorwa, tukaba tunasaba abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo:“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ku itariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’isi yose muri rusange, bazibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu 1994, Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka bikaba bizabera ku rwego rw’imidugudu nk’uko byagenwe.

ACP Twahirwa, yakomeje avuga ati:”Polisi y’u Rwanda izashingira ku byabaye mu myaka ishize, irusheho gucunga umutekano, hashyirwaho ingamba zitandukanye ngo uyu mwaka umutekano uzacungwe neza kurushaho.”

Umwaka ushize,  abantu 40 bagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, hakaba hari n’abahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ku guhangana n’ihungabana, ACP Twahirwa yavuze ko hari abapolisi 108 bahuguwe ku ihungabana no kwita k’uwahungabanye, asoza agira ati:”Turasaba abaturage kuduha amakuru y’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside , abayipfobya n’abayihakana, n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano muri ibi bihe byo kwibuka.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside, ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya jenoside cyangwa gushyigikira jenoside.

Mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside, harimo gushishikariza undi gukora jenoside, guhakana jenoside, gupfobya Jenoside hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya Jenoside, guha ishingiro Jenoside no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya Jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha bihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu bose batangaza amakuru, baba abandika cyangwa abavuga, kwirinda gukoresha amagambo ashobora gukomeretsa abarokotse jenoside n’abanyarwanda bose muri rusange.

 

 Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →