Polisi y’u Rwanda yatanze ubusobanuro ku mupolisi warashe mugenzi we

Nyuma y’uko umupolisi arashe uwamuyoboraga mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo, Polisi y’u Rwanda iratanga ubusobanuro kubw’iri raswa.

KIGALI-RWANDA- Ku wa 5 Gicurasi 2016: Polisi y’u Rwanda yifuje gutanga ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabaye muri iki gitondo mu ma saa moya n’igice mu murenge wa Busogo wo mu karere ka Musanze.

Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize, wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo yarashe yica Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo wari umuyobozi y’iyo sitasiyo.

AIP Kabandize amaze kwica umuyobozi we, yinjiye mu nzu ya sitasiyo maze yikingiranamo kandi akomeza kurasa ari nabwo yakomerekeje Sergeant (Sgt)Bigirabagabo Gilbert.

Muri uko kurasa kwe, abandi bapolisi batabaye maze mu gihe yarasaga nawe baramurasa ahasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho itsinda ry’abapolisi rikora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.


Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →