Polisi y’u Rwanda yatashye inyubako yayo ya Miliyoni 600 yujuje mu ntara y’amajyepfo.

Ibiro bya polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo byatashwe kuri uyu wa kane Taliki ya 21 Nyakanga 2016, bitwaye amafaranga Miliyoni magana atandatu z’amanyarwanda.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 21 Nyakanga 2016, Polisi y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro inyubako yayo mu ntara y’amajyepfo aho izafasha mu gutanga serivise zitandukanye kubayigana.

Iyi nyubako yatashywe, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni magana atandatu, ikaba yarubatswe mu gihe kingana cy’amezi 12.

Ataha ku mugaragaro iyi nyubako ya polisi, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yashimye Perezida wa Repubulika we watanze icyerecyezo cy’ibigomba gukorwa ndetse agatanda inama n’umurongo bigomba gukorwamo.

Minisitiri Fazil yagize ati:” Turashimira Perezida wa Repubulika, ubwo yemeraga igishushanyo mbonera cy’inyubako za Polisi ndetse akemera kuyiha inkunga y’umutungo. ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buragenda bushyira mu bikorwa icyo cyerecyezo kandi bugishyira mubikorwa neza”.

Minisitiri Fazil, yashimiye Polisi y’Igihugu avuga ko yakoze ibyo yasabwe gukora, aho yashyize neza mu bikorwa icyerecyezo cya Perezida wa Repubulika ngo kuko hari igihe amabwirizwa atangwa, icyerecyezo cyiza kandi gihamye kigatangwa ariko kubishyira mu bikorwa bikagorana.

Ibiro bya Polisi mu Ntara y'amajyepfo byatashywe urebeye imbere.
Ibiro bya Polisi mu Ntara y’amajyepfo byatashywe urebeye imbere.

Minisitiri Fazil, yibukije ko ibikorwa byo kugira inyubako nziza bijyanye na gahunda y’Igihugu yo kuba heza, ariko kandi ngo binajyanye no gukorera heza kugira ngo serivise umuturage akeneye azihabwe zitangiwe ahantu heza. yanibukije kandi ko ibi ari mu rwego rwo kwibohora ibitajyanye n’imibereho y’umunyarwanda,  bikaba kandi ngo ari urugamba rugikomeza.

ACP Twahirwa Celestin, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi nyubako yatashywe ari kimwe mu bikorwa byubaka ubushobozi bwa polisi y’Igihugu nk’urwego rushinzwe umutekano ku nkunga ndetse no kubushobozi rwongererwa burigihe na Perezida wa Repubulika we wabafashije kubaka inyubako za Polisi zitandukanye.

ACP Twahirwa, ashimira Perezida wa Repubulika ku nkunga atera Polisi, avuga ko izi ari ingufu ziyongera mu rwego rwo kurushaho kugenda bakora inshingano zabo neza. Avuga kandi ko inyubako za polisi ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali zabonetse.

Inyubako ya Polisi mu ntara y’amajyepfo yatashywe, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 600, izakorerwamo na Polisi ku rwego rw’intara, Polisi ku rwego rw’akarere ka Huye yubatsemo hamwe na Polisi y’umurenge wa Ngoma ari naho yubatse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →