Radio na TV z’abarundi bivugwa ko zakoreraga mu Rwanda zahagaritse ibiganiro

Amaradiyo RPA (Radio Pubique Africaine), Inzamba na Radio-Television Renaissance yatangaje ko kuva kuri uyu kuri wa gatatu tariki 24 Werurwe 2021 yahagaritse imirimo “ku mpamvu zitaduturutseho”.

Ibyo binyamakuru bivugwa ko byakoreraga mu Rwanda nyuma yo gusenywa mu Burundi mu mvururu zakurikiye igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Inzamba nubwo itabagaho mu Burundi yakoragamo bamwe mu bahoze muri radiyo Bonesha FM bahungiye hanze.

Bonesha FM nayo yari yasenywe ariko iherutse gusubira gushyikiriza ibiganiro nyuma y’aho ikuriweko ibihano n’urwego rushinzwe gukurikirana no kumenyesha amakuru mu Burundi, CNC.

U Burundi n’U Rwanda bimaze igihe biri mu biganiro byo gusubira kunga imigenderanire myiza yahungabanye kuva mu 2015.

Kimwe mu byo Uburundi bwasabaga U Rwanda kugira ngo iyo migenderanire yongere kuba myiza ni ugushyikiriza ubutabera bw’U Burundi abarundi bahungiye mu Rwanda bakurikiranwa ku ruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa gatanu mu 2015.

Leta ya Gitega nkuko BBC ibitangaza, isaba kandi ko ubutabera bwayo bushyikirizwa n’U Rwanda abandi buvuga ko bahungiye mu Rwanda bakurikiranyweho uruhare bagize mu bikorwa by’imyigaragambyo yo mu 2015. Muri abo harimo bamwe mu bakora muri ibyo binyamakuru byari bisigaye bikorera mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →