Rayon sports yikuye i Gicumbi ifashijwe na Rutahizamu wayo mushya

 

Ismaila Diarra rutahizamu mushya wa Rayon sports ukomoka muri Mali ibitego bye bibiri byahesheje amanota atatu Rayon.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon sports n’ikipe ya Gicumbi FC ku kibuga cy’umupira cya Gicumbi, umukinnyi Diarra ku mukino we wambere muri iyi kipe yeretse abareyo ko ashoboye.

Igice cya mbere cy’umukino kigizwe n’iminota 45 muri 90 igomba gukinwa umukino wose cyarangiye amakipe yombi nta nimwe irebye mu izamu ry’iyindi ngo inyeganyeze inshundura.

Nubwo igice cya mbere cyarangiye amakipe yose ntayinyeganyeje inshundura z’iyindi, iki gice cyagoye ikipe ya Rayon sports cyane kuko iyo hataba umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc uzwi ku izina rya Bakame ari nawe kapiteni w’ikipe byari kuba ibindi.

ku kibuga cy'umupira i Gicumbi hagati ya Gicumbi na Rayon.
ku kibuga cy’umupira i Gicumbi hagati ya Gicumbi na Rayon.

Igice cya kabiri, abakinnyi ba Rayon Sports bagarutse ubona ko bafite ikibazanye kuko baje nta bwoba, nta gihunga bahanahana neza umupira kandi ubona koko ko bafite ishyaka ryo gushaka igitego cyatuma batuza n’abafana babo bafaguruka nubwo ikibuga wabonaga nta bafana benshi bahari.

Ku munota wa 48 nyuma y’igice cya kabiri gitangiye, rutahizamu mushya ukomoka muri Mali  yerekanye ko abareyo batibeshye ku mugura kuko yanyeganyeje inshundura z’ikipe ya Gicumbi maze abareyo bose bakiruhutsa.

Ntabwo byatwaye iminota myinshi kugirango uyu rutahizamu yerekane ko azi kuritaha koko kuko ku munota wa73 w’igice cya kabiri yongeye kureba mu izamu rya Gicumbi ashyiramo igitego cya 2 cya Rayon Sports aho umukino warangiye ari 2 bya Rayon kuri 0 ya Gicumbi.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →