RDC: Umuyobozi mukuru wa Polisi yihanangirije abagendera ku cyenewabo mu kwinjiza abapolisi mukazi

General Dieudonne Amuli, umuyobozi mukuru wa Polisi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019 mu biganiro byaberaga i Kinshasa yihanangirije bagenzibe binjiza mu gipolisi abo bafitanye amasano bitewe ahanini n’uko ubuzima bwabayobeye hanze (Abashomeri), avuga ko ntacyo bakimarira.

General Amuli, yabanje gusaba abapolisi kurwanya ubujura mubaturage no kugendera kure iyinjizwa mu gipolisi ry’abatagifitiye umumaro ( abashomeri, ab’ibimenyane…). Yabasabye gukora kinyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura, anabasaba muri rusange kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola.

Yabwiye abapolisi bagenzi be ko ababajwe no kuba hari abinjizwa mu gipolisi hadakurikijwe cyangwa se hirengagijwe amategeko n’amabwiriza agenga umwuga.

Yagize ati ” Ni ikosa ritihanganirwa ( faute Lourde), gufata umusore cyangwa inkumi ngo kuko ari mubyara wawe, umwana w’umuvandimwe wawe, ukumva ko agomba kwambara imyenda ngo kuko ntacyo afite akora ( un chômeur), ukamuhagarikira amashuri ngo uramuha akazi”.

Yibukije bamwe mu gipolisi, abakuru n’abato ( officiers & sous – officiers), nkuko radio Okapi dukesha iyi nkiru ibivuga ko inshingano zabo za buri munsi ari ukurinda abaturage n’ibyabo. Yabibukije ko kandi uyu murimo bagomba kuwukorana ikinyabupfura.

General Dieudonne Amuli, umuyobozi mukuru wa Polisi muri Kongo yatangaje ko yamaze gufata ingamba afatanije na bagenzi be zo kutazihanganira uwo ariwe wese muri Polisi uzarenga ku mategeko n’amabwiriza. Yahamagariye buri mupolisi gukora kinyamwuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →