• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Reba amwe mu mafoto y’umuhango wo gushyingura John Pombe Magufuri

Umwanditsi
March 26, 2021

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, Umuhango wo gushyingura uwari perezida wa Tanzania John Magufuri uri kubera aho avuka i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, umujyi uri hafi y’ikiyaga cya Victoria.

Abategetsi batandukanye mu gihugu barangajwe imbere na Perezida Samia Suluhu Hassan bitabiriye uyu muhango, hamwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi.

Uyu munsi, harasomwa misa ebyiri; iya mbere yabaye kare ku kiliziya y’iwabo aho yajyaga mu misa buri gihe uko yabaga ari i Chato, n’iya kabiri kuri Stade Magufuli iri aho hafi.

Abantu ibihumbi bitabiriye iyi ya kabiri, nyuma yayo nibwo haba umuhango wo kumushyingura mu irimbi ry’umuryango, mu muhango w’icyubahiro gihabwa umukuru w’igihugu.

Magufuri, wari umugatulika ukomeye, azibukirwa ku bikorwa byo kurwanya ruswa, gucunga neza umutungo w’igihugu, n’imishinga minini y’ibikorwa remezo nk’uko umunyamakuru wa BBC i Dar es Salaam abivuga.

Ku rundi ruhande uyu mugabo wari ufite imyaka 61, azibukwa nk’utarihanganiye abatavugarumwe nawe, guhonyanga itangazamakuru ryigenga n’imiryango itegamiye kuri leta, no kudafata Covid-19 nk’icyorezo.

Muri uyu muhango nkuko BBC ikomeza ibitangaza, General Venance Mabeyo umugaba w’ingabo za Tanzania yavuze ko ingabo zizarinda kandi zikubaha perezida mushya nk’umugaba mukuru w’ikirenga wazo.

Perezida Samia Suluhu Hassan muri uyu muhango.

Abwira Perezida Samia Suluhu Hassan, Gen Mabeyo yagize ati: “Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n’ubunyangamugayo nk’imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu”.

Aya ni amwe mu mafoto y’umuhango wo kumushyingura:

General Venance Mabeyo umugaba w’ingabo za Tanzania avuga ijambo rye.

Uwo Magufuli yasimbuye, Perezida Jakaya Kikwete yari muri uyu muhango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga