Reba amwe mu mafoto y’umuhango wo gushyingura John Pombe Magufuri

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, Umuhango wo gushyingura uwari perezida wa Tanzania John Magufuri uri kubera aho avuka i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, umujyi uri hafi y’ikiyaga cya Victoria.

Abategetsi batandukanye mu gihugu barangajwe imbere na Perezida Samia Suluhu Hassan bitabiriye uyu muhango, hamwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi.

Uyu munsi, harasomwa misa ebyiri; iya mbere yabaye kare ku kiliziya y’iwabo aho yajyaga mu misa buri gihe uko yabaga ari i Chato, n’iya kabiri kuri Stade Magufuli iri aho hafi.

Abantu ibihumbi bitabiriye iyi ya kabiri, nyuma yayo nibwo haba umuhango wo kumushyingura mu irimbi ry’umuryango, mu muhango w’icyubahiro gihabwa umukuru w’igihugu.

Magufuri, wari umugatulika ukomeye, azibukirwa ku bikorwa byo kurwanya ruswa, gucunga neza umutungo w’igihugu, n’imishinga minini y’ibikorwa remezo nk’uko umunyamakuru wa BBC i Dar es Salaam abivuga.

Ku rundi ruhande uyu mugabo wari ufite imyaka 61, azibukwa nk’utarihanganiye abatavugarumwe nawe, guhonyanga itangazamakuru ryigenga n’imiryango itegamiye kuri leta, no kudafata Covid-19 nk’icyorezo.

Muri uyu muhango nkuko BBC ikomeza ibitangaza, General Venance Mabeyo umugaba w’ingabo za Tanzania yavuze ko ingabo zizarinda kandi zikubaha perezida mushya nk’umugaba mukuru w’ikirenga wazo.

Perezida Samia Suluhu Hassan muri uyu muhango.

Abwira Perezida Samia Suluhu Hassan, Gen Mabeyo yagize ati: “Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n’ubunyangamugayo nk’imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu”.

Aya ni amwe mu mafoto y’umuhango wo kumushyingura:

General Venance Mabeyo umugaba w’ingabo za Tanzania avuga ijambo rye.

Uwo Magufuli yasimbuye, Perezida Jakaya Kikwete yari muri uyu muhango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →