• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Referendum ngo ntihagije bataritorera Perezida Kagame

Editor
December 14, 2015
Foto abaturage n’ibyapa

Mbere y’uko italiki ya referendum igera 18 ukuboza 2015 , abanyakamonyi ngo bazaruhuka batoye perezida Kagame.

Ubwo bamwe mu ntumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuraga imwe mu mirenge igize akarere ka Kamonyi irimo uwa Karama , Kayenzi na Kayumbu , abaturage b’iyi mirenge hamwe n’abandi bayikikije bagaragaje ko bazaruhuka bamaze gutora Perezida Kagame.

Depite Cecile Murumunawabo intumwa ya rubanda , ubwo yafataga ijambo aganira n’abaturage yatangiye ababaza niba berekwa kuko ngo basanze ubutumwa abaturage bari bafite ku byapa bujyanye n’icyari kizanye izi ntumwa .

Depite Murumunawabo yakomeje kandi abwira abaturage ko kuri bo nk’intumwa z’abaturage bakoze ibyo basabwaga ubwo bashyiraga mu bikorwa ibyifuzo byabo , ibyo abaturage babatumye ndetse anongeraho ko ibisigaye ari uruhare rwabo mu kwerekana ko imvugo y’ibyo basabye ariko kuri kwabo.

Foto umuturage avuga ijambo
Mbere y’uko italiki ya referendum igera 18 ukuboza 2015 , abanyakamonyi ngo bazaruhuka batoye perezida Kagame

Depite Uwamaliya Devota yunga mu rya mugenzi we wari umaze kuganira n’abaturage , yabwiye abaturage ko inzitizi basabaga ko zakurwa mu ngingo ya 101 zose zakuwe mo bityo bakaba basabwa kugaragaza ko bahagaze kubyo basabye babigaragariza mu matora ateganijwe.

Uretse kubabwira ku ngingo ya 101 ari nayo ahanini abaturage basabaga ko yahindurwa mu itegeko nshinga bityo Perezida kagame akemererwa gukomeza kuyobora nkuko bagaragaje ko bamushaka , Depite Uwamaliya yanabaganiriye kuzindi ngingo zo mu itegeko nshinga zahinduwe zirimo manda z’abasenateri , abayoboye urukiko rw’ikirenga n’izindi.

Ifoto umuturage w’imyaka isaga 83 y’amavuko
Usabimana Augustin umuturage w’imyaka isaga 83 y’amavuko wo mu murenge wa Karama,akagari ka Muganza

Usabimana Augustin umuturage w’imyaka isaga 83 y’amavuko wo mu murenge wa Karama,akagari ka Muganza ubwo yaganiraga n’intyoza.com , yatangaje ko kujya muri referendum kuri bo ari ugushimangira ibyo basabye.

Agira ati “ referendum nk’abaturage turarangiza umuhango dutora Yego aho izakurikirwa no kwitorera Kagame twifuza kandi dusaba ko byakwihutishwa  kuko tuzaruhuka tumaze ku mutora kuko nta wundi dushaka “.

Mukaruhumuriza Laburensiya , umuturage wari witabiriye ibiganiro by’intumwa za rubanda yatangarije intyoza.com ko nk’abagore bitewe n’ibyiza bakesha Kagame biteguye gutora yego bakemeza ibyo basabye bityo bikabahesha kuzitorera uwo bashaka ariwe Paul Kagame ngo kuko babona ko ntawundi bakeneye atari we.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga