Roch Kaboré, Perezida wa Burkinafaso yiteguye kwakira Blaise Compaoré uri mu buhungiro

Ku nshuro ya mbere kuva yatorwa mu 2015, Perezida wa Burkinafaso, aganira na RFI na France24 i Ouagadougou, kucyo atekereza ku kugaruka mu gihugu k’uwahoze ari umukuru w’igihugu Blaise Compaoré uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire kuva 2014, yatangaje ko niyongera gutorwa kuwa 22 Ugushyingo 2020, Roch Marc Christian Kaboré azashyiraho inzira y’ubwiyunge Compaore akagaruka mu gihugu mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Muri iki kiganiro na RFI ku ya 15 Ukwakira 2020, Perezida Kaboré yatangaje ko, aramutse yongeye gutorwa ku ya 22 Ugushyingo, “mu gihembwe cya mbere cya 2021, abantu bose bazaturiza mu gihugu ” kandi ko ” abafite imanza n’ubutabera bazitaba urukiko kugira ngo bakemure ibibazo byabo”.

Abajijwe impamvu atasubije ibaruwa Blaise Compaoré yamwandikiye mu mezi 18 ashize”, Kabore yasubije ko nanze ibiganza bye ariko turi gushaka uburyo bw’ubumwe n’ubwiyunge ariko si irushanwa ngo birihutirwa cyane.

Perezida Roch asobanura ibi yagize ati:” Niba ntowe, igihembwe cya mbere cya 2021 gikwiye kutwemerera kuba dukemura ibyo bibazo byose. Tuzahuriza hamwe ibice byose bigize societe kugirango tuganire ku bwiyunge kandi hafatwe icyemezo ku bishoboka kugira ngo Blaise Compaoré agaruke. ”
Source:RFI

Venuste Habineza/Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →