• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
22/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Rubavu: Gitifu yategetse abagororwa kurandura imyaka bamubera ibamba

Umwanditsi
March 7, 2016

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yasabye abafungwa bari kurangiza ibihano nsimburagifungo ngo barandure ibitunguru by’abaturage bamutera utwatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, icyemezo cyo kurandagura ubutunguru bw’abaturage habura ukwezi kumwe ngo busarurwe yagifashe yitwaje ko ngo bahinze ku butaka bwa Leta.

Ubwo yajyanaga aba bafungwa bari kurangiza ibihano nsimburagifungo (Tige) nkuko tubikesha Izuba rirashe, Gitifu yabasabye ngo bajye mu murima w’abaturage barandagure ibitunguru baramwangira bamubwira ko ari amakosa batakora ngo mu gihe nayo bafungiye batarayarangiza.

Mugisha Honore Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, utabashije kwihanganira ubu butunguru bwari busigaje ukwezi kumwe gusa ngo busarurwe, avuga ko aba baturage basabwe ko mugihe basaruye ibyo bari bahinze batazasubizamo ariko ngo kuri bo sibyo bakoze bityo akaba ariyo mpamvu imyaka yabo yaranduwe.

Ibitunguru byarandaguwe bibura ukwezi kumwe gusa ngo bisarurwe.
Ibitunguru byarandaguwe bibura gusa ukwezi kumwe ngo bisarurwe.

Uzabakiriho Fabien na Uwishema Damaris nibo baturage baranduriwe imyaka, Gitifu we avuga ko mubandi aribo barenze ku mabwiriza y’ubuyobozi, imyaka yaranduwe yari ihinze mu mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi.

Aba baturage barimo barangiza ibihano nsimburagifungo byabo nubwo ngo banze kwifatanya na gitifu kurandura iyi myaka y’abaturage, Gitifu ngo yiyambaje abandi baturage bari hafi aho baba aribo bayirandagura, gusa ngo bene kurandurirwa imyaka bamaze kugeza ikirengo mu karere no muri Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo basaba kurenganurwa.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5895 Posts

Politiki

4146 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga