Rubavu: Murugo rw’umuturage hafatiwe udupfunyika dusaga 900 tw’urumogi

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 22 Mata 2019 yafashe umugabo n’umugore we bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu baturage.

Polisi yafashe uwitwa Soda Mossi Saudi w’imyaka 39 y’amavuko n’umugore we witwa  Uwera Salama w’imyaka 29 y’amavuko batuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, aho mu rugo rwabo hafatiwe udupfunyika 960 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yatangaje ko abo bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturege, ko aho batuye hari abantu bacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu baturage.

Yagize ati “Kubera ko abaturage bamaze gusobanukirwa agaciro k’umutekano n’ububi bw’ibiyobyabwenge,  batanze amakuru ko aho batuye hari abacuruza urumogi, Polisi yagiye gusaka murugo rwabo ihasanga udupfunyika 960 tw’urumogi.

CIP Gasasira yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye kandi n’ibihano ku babifatiwemo bikaba byariyongereye.

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Soda Mossi na Uwera Salama bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB)kugirango hakorwe iperereza kucyaha cyo gucuruza urumogi bakekwaho.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Aba bombi ni baramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →