Rubavu: Perezida Paul Kagame yahuye na mugenziwe Joseph Kabila Kabange wa Kongo(DRC)

Abaperezida, uw’ u Rwanda paul Kagame na Joseph Kabila Kabange wa Kongo Kinshasa bongeye guhura babyishakiye nyuma y’imyaka igera kuri irindwi.

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 12 Kanama 2016, Perezida Joseph Kabila Kabange, yambutse umupaka mu nini uherereye mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba aho yaje muruzinduko rw’akazi guhura na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Acyambuka umupaka uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa, Perezida Kabila yakiriwe k’uruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, akimara kumwakira yamukomezanije muri Kivu Serena Hotel guhura na mugenziwe w’u Rwanda Paul Kagame.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo ari kumwe na Perezida Kabila
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari kumwe na Perezida Joseph Kabila.

Guhura kw’aba baperezida bombi, byaherukaga kuba mu myaka irindwi ishize kuko hari Taliki ya 6 Kanama 2009 ubwo bari bahuriye i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Perezida Kabila yageze Rubavu aturutse i Goma aho yaraye.

Nubwo aba bakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na Kongo Kinshasa baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi nkuko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’ u Rwanda, ntawakwirengagiza ko ibi bihugu bifite byinshi bibihuza birimo; ubuhahirane bw’abaturage babyo akenshi bambukiranya imipaka ibihuza, ikiyaga cya Kivu n’ibindi.

Ku rwego rw’umutekano, u Rwanda na Kongo bifite gushakira umuti ikibazo cy’imitwe yitwara gisirikare, yitwaza ibirwanisho, irimo na FDLR ibarizwa mu mashyamba ya kongo aho ihangayikishije ibihugu byombi n’Isi muri rusanjye ku bw’umutekano muke iteza.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda asuhuzanya na mugenzi we wa Kongo Kinshasha Joseph Kabila Kabange.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda asuhuzanya na mugenzi we wa Kongo Kinshasha Joseph Kabila Kabange.

Perezida Joseph Kabila Kabange, yaherukaga gukandagira kubutaka bw’u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (African Union Summit) yabereye i Kigali guhera taliki ya 10 kugera Taliki 18 Nyakanga 2016.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baheruka kandi guhuriri mu gihugu cya Tchad ubwo bombi bari bitabiriye umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu Idriss Deby Itno.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →