Rubavu: Polisi irakangurira abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu

Ibi Polisi ibigarutseho nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019, mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibicuruzwa byafashwe bigizwe n’ibiro bisaga 300 by’imyenda n’inkweto za caguwa, amakarito 4 ya sesitomate, ibitenge, amata ya nido ndetse n’ibizingo 20 by’insinga z’amashanyarazi.

Chief Inspector of Police ( CIP) Jean Claude Mazimpaka uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Rubavu yavuze ko ibyo bicuruzwa byafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ahazwi nka (Petite Barriere) bigizwemo uruhare n’abaturage.

Yagize ati “Ibi bicuruzwa akenshi bifatirwa kuri uyu mupaka usanga abambutsa imyenda baza bayambaye ugasanga umuntu yambaye nk’imyenda icumi, ibindi nabyo bakabyambariraho cyangwa bakabihekeraho abana ndetse n’andi mayeri atandukanye bakoresha”.

CIP Mazimpaka yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo.

Yagize ati” Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe n’umuryango we, ikindi ni uko isubiza inyuma iterambere ry’igihugu iyo byinjiye bitatanze imisoro n’amahoro. Ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi byagakozwe naya misoro biradindira. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange.”

Yabwiye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko birinda igihombo n’ibihano biremereye bashobora gukururirwa na magendu.

Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, akangurira n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa.

Ingingo ya 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →