Rubavu: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo gushaka guha ruswa umupolisi

Umugabo witwa Mugisha Benjamin w’imyaka 24 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, aho akurikiranweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8,000frw). Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro tariki ya 20 Kanama 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko Mugisha yashatse guha ruswa umupolisi nyuma yo gufatirwa hamwe na bagenzi be bagera kuri 15 mu murenge wa Rugerero bakekwaho icyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari abantu batera ingo zabo bakiba bagahungabanya n’umutekano wabo kandi ko muri bo harimo abo bakeka. Ubwo nibwo abapolisi bahakorera bapanze umukwabu wo kujya kubafata hafatwa abagera kuri 16, maze umwe muribo ariwe Mugisha niko guha ruswa ya 8,000frw umwe mu bapolisi baribagiye kubafata ngo amurekure.”

Umuvugizi akomeza avuga ko uwo mupolisi atabyihanganiye kuko yahise afatana uwo mugabo ayo mafaranga maze amushyikiriza inzego za Polisi zimukuriye.

Ati “Kuba uriya mugabo yarafashwe nta gitunguranye kirimo kuko abapolisi bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora akazi bashinzwe kinyamwuga. Iyi myitwarire myiza iranga abapolisi ituma abaturage bagirira icyizere Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ko kubacungira umutekano bityo n’ubufatanye bukarushaho gukomera.”

CIP Kayigi arakangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ry’igihugu muri rusange. Yabasabye kandi kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →