Rubavu: Umusore yafatanwe udupfunyika turenga 400 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira inama abafite uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko ibihano n’ingaruka zigera k’uwabifatanwe byiyongereye.

Ibi bitangaje nyuma yaho ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mata 2019, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rikorera mu karere ka Rubavu rifatanye umusore udupfunyika 427 tw’urumogi ari kurucuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Ibyishaka Innocent w’imyaka 23 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Rugerero ari nawo avukamo biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage bahaye amakuru Polisi ko uyu musore afite urumogi kandi ko asanzwe arucuruza. Nyuma yo guhabwa ayo makuru yahamagawe n’umwe mubamufashe ngo azane amugurire aza aruhetse mu gikapu ahita afatwa.”

CIP Gasasira yibukije abakijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda ibereyeho gucunga umutekano w’abaturage bityo itazigera yemerera uwo ariwe wese wahungabanya umutekano abinyujije mu biyobyabwenge.

Ati” Uretse Polisi y’igihugu kimwe n’izindi nzego z’umutekano, buri muturage wese yamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda. Niyo mpamvu umuntu wese ukibikoresha atazabura gufatwa kuko inzira zose n’amayeri yose yakoresha azwi.”

CIP Gasasira yashimiye abaturage batanze amakuru asaba umuntu wese kugira uruhare mu gutanga amakuru ku umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Ibyishaka Innocent yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)rukorera kuri Sitasiyo ya Kanama kugira ngo Hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →