Ruhango: Abahinzi b’umuceri batangiye kugobokwa n’Ubwishingizi batangiye ibihingwa byabo

Hashize igihe Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi itangije gahunda yo gushishikariza abahinzi gushinganisha ibihingwa byabo, hagamijwe ko mu gihe cy’ibiza no kurumbya bajya bagobokwa hashingiwe ku kwiteganyiriza bagize. Hari bamwe mu bahinzi b’umuceri mu karere ka Ruhango bagobotswe n’ubwishingizi batanze, aho bahawe Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, mu kiganiro yahaye intyoza.com, yavuze ko iyi gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa izafasha abahinzi gukora neza umwuga wabo kubera ko bazaba bizeye ko bazagobokwa nibahura n’ibibazo. Akomeza yibutsa abahinzi ko mu gihe bahinze badakwiye kwibagirwa ubwishingizi bw’ibihingwa byabo.

Yagize ati” Abahinzi bose turabasaba ko mu gihe cyose bahinze bakwiye gutekereza ku bihe tugezemo ubona bigenda bihinduka cyane, aho abahinzi bahinga bakarumbya cyangwa se ibihingwa byabo bigatwarwa n’imyuzure, ariko iyo wabitangiye ubwishingizi  uragobokwa”. Akomeza atanga urugero rw’abahinzi b’umuceri baherutse guhabwa ingurane y’ibyabo batasaruye, aho bahawe miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yongeyeho ko abagobotswe ari abahinzi bari muri COOPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri na COTEMUNYARU ari nabo bahawe agera kuri Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda kubera umuceri wabo bari barahinze utareze neza ndetse n’ibiza bikaba byarangije aho bahinze.

Yagize ati” Dufite Koperative 2 arizo COOPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri na COTEMUNYARU bahawe agera kuri Miliyoni 18, ibi bikaba byaraduhaye intege z’uko mu gihe abahinzi bacu babikora neza bazaba bizeye ko batagiriramo igihombo gikabije cyantuma bava muri uyu mwuga kuko barumbije cyangwa ibihingwa byabo byangijwe n’ibiza”.

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, bari bafite Hegitari zisaga 431 zari zashyizwe mu bwishingizi kuri 684 ziri mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022 naho izisigaye zikazatangirwa ubwishingizi mu gihe cy’Ihinga B cya 2022 .

Ku bijyanye n’ibigori hegitari zisaga 27,5 zatangiwe ubwishingizi mu gihembwe cy’ihinga A kuri hegitari 74 zari mu mihigo naho izisigaye zikazashyirwamo mu gihembwe cy’ihinga B cya 2022.

Ubu bwishingizi, butangirwa muri Koperative cyangwa umuhinzi akitangira ku giti cye bitewe n’icyo akora n’ubuso agikoreraho, bityo akagirana amasezerano na Kompanyi yamuhaye ubwo bwishingizi iba yiteguye kuzamugoboka mu gihe cy’amakuba.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →