• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ruhango: Abakozi babiri bo mubiro by’ubutaka batawe muri yombi bakekwaho kwiba mudasobwa

Umwanditsi
March 16, 2019

Munyankindi Christian na Dominique Nshimyumuremyi, bakora mu karere ka Ruhango mu biro by’ubutaka batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 15 Werurwe 2019 aho bakekwaho kwiba mudasobwa zo mu boko bwa Laptop.

Amakuru yitabwa muri yombi ry’aba bakozi b’Akarere bakora mu biro by’ubutaka yemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB nk’uko umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens Habarurema, yavuze ko ibura ry’izi mudasobwa ryabaye kuri uyu wa gatanu ku manywa y’ihangu ubwo aba bakozi uko ari babiri basohotse mu biro nyuma bakaza kugaruka bavuga ko babuze mudasobwa eshatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko aba bakozi aribo bavuye mu biro nyuma y’abandi kandi basiga bakinze. Yavuze kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere bwiyambaje urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukore iperereza ruhereye kuri aba bakozi.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, Mbabazi Modeste nawe yahamije amakuru y’ifatwa ry’aba bakozi uko ari babiri, avuga ko bacumbikiwe n’uru rwego mu buryo bwo gukora ilerereza ku byaha bakehwaho byo kwiba ibi bikoresho by’Akarere. Uko ari babiri, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga