• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Ruhango: Abanyeshuri basaga 1000 bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Umwanditsi
June 21, 2019

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2019, abanyeshuri bagera ku 1058 n’abarezi babo 22 bo mu ishuri rya G.S Ruhango Gatorika rihereye muri ako karere bahawe ikiganiro cyo kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda ziterwa abangavu.

Ni ikiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Evode Ntirenganya ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango arikumwe n’umufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Ruhango Ushizimpumu Sylvere.

AIP Ntirenganya yabwiye aba banyeshuri bitabiriye ibi biganiro ko Polisi k’ubufatanye n’abaturage yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge bityo ko bagomba kubyirinda no kubirwanya kuko nta kintu bigeza k’uwabinyweye uretse kumuyobya ubwenge bwe.

Ati “Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi bikayobya ubwenge bw’uwabinyoye, ikindi kandi ntimwashobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo mutere imbere muramutse mubinywa, mugomba rero kubirwanya mwivuye inyuma, mukanakangurira bagenzi banyu ku bubi n’ingaruka zabyo mubarinda kubyishoramo.”

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi zirimo guta ishuri, kuba mayibobo  ukava mu rugo iwanyu ukajya kuba mu muhanda, ubujura, urugomo no gufata ku ngufu n’ibindi. Abasaba kurushaho kwiga kuko ariwo murage mwiza w’ahazaza habo.

Yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bituma bishora mu buraya bikaviramo bamwe gutwara inda zitateguwe.

Ati “Mugomba kurwanya ibiyobyabwenge iyo biva bikagera; kuko ikoreshwa ryabyo ariryo nyirabayazana w’inda ziterwa abangavu, bityo rero mukwiye kwirinda ababashuka kuko bishobora kubaviramo gutwara inda zitateguwe mukiri bato bikabangiriza ubuzima bw’ejo hazaza.”

Umufasha mu by’amategeko mu karere ka Ruhango, Ushizimpumu Sylvere yasobanuriye abo banyeshuri n’abarezi babo ibiyobyabwenge icyo ari cyo n’amoko yabyo, ababwira ko ibihano k’ubifatanwe byiyongereye harimo n’igihano cya burundu, abasaba gufata iya mbere mu kubirwanya no kubikumira kugira ngo bidakomeza kwangiza urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iki kigo Ndungutse Edouard yagize ati “turashimira Polisi y’u Rwanda ku kuba yazirikanye ku kigo cyacu ikatugenera ubu butunwa.  Muby’ukuri, gukangurira urubyiruko ububi bw’ ibiyobyabwenge no kwirinda inda ziterwa abangavu ni zimwe mu ngamba zifatika zo kurinda urubyiruko rwacu kwangizwa nabyo no kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu. Ndizera ko inama bahawe bazazikurikiza ndetse ibi bikazanabafasha kuvamo abanyarwanda bafite ubumenyi ndetse buzanafasha mu iterambere ry’ igihugu muri rusange.’’

Ndayishimiye Elias wiga mu mwaka wa gatanu w’isumbuye, yavuze ko mbere atari asobanukiwe ubwoko bw’ ibiyobyabwenge n’uburyo bikoreshwa ndetse n’ingaruka bigira ariko ko ubumenyi yahawe na Polisi buzamufasha kubirwanya ku ishuri yigaho ndetse n’aho atuye igihe azaba ari mu biruhuko.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga