Ruhango: Abarokotse Jenoside barasaba ko abarundi bishe Abatutsi bakurikiranwa, hakanashakishwa“Pilato”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gice cy’Amayaga, barasaba ko Leta y’u Rwanda n’Uburundi baganira ku mpunzi z’Abarundi zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zishe abari bahungiye kuri Komini ya Ntongwe. Barasaba kandi ko hashakishwa Nsabimana Jacques”Pilato” na Kagabo Charles wahoze ari Burugumesitiri bakaryozwa uruhare bagize muri Jenoside.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 no gushyingura imibiri 65 yimuwe aho yari yarashyinguwe hatari mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu murenge wa Kinazi.

Kankindi Dorothea warokokeye i Kinazi ahahoze Komini ya Ntongwe, yavuze ko nk’Abarokotse Jenoside bababazwa nuko abishe Abatutsi bari batuye muri iki gice bakidegembya. Avuga ko abishwe, bakuwemo imitima maze ikajya yotswa ikaribwa nyamara ababikoze ntabwo barabiryozwa kuko bagiye iwabo mu Burundi. Asaba ko habaho ubufatanye bw’ibihugu byombi bagafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Yagize ati” Twebwe abarokotse tubabazwa nuko abatwiciye abacu bakidegembya nyuma yo kutwicira, bamwe muri bo bakanarya imitima y’abacu bayokeje ku mbabura barimo abari Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye hano zigakora Jenoside, zikisubirira iwabo. Turasaba ko Ibihugu byombi bikwiye kuganira bagafatwa bakazanwa, bakaryozwa ibyo basize bakoze”.

Umuyobozi w’Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) uhuza abakomoka mu mayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Evode Munyurangabo yavuze ko yishimira ko hari abishe abatutsi baryoje ibyo bakoze, ariko na none hakaba hari abatarafatwa barimo impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda ahagana mu 1992, aho nyuma baje kwica Abatutsi urupfu rubi cyane ndetse bisubirira iwabo.

Akomeza avuga ko hari abandi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi, harimo uwahoze ari umwalimu ku ishuri ribanza rya Rutabo witwa Nsabimana Jacques wiswe “Pilato” kubera intebe yari yarateye mu giti cy’umunyinya cyari hafi y’icyobo yari yaracukuje ku Rutabo cyajugunywemo Abatutsi basaga ibihumbi 60 nyuma yo kwicwa.

Hari kandi uwari Burugumesitiri wa Komini ya Ntongwe, Kagabo Charles wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri iyi Komini mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga, aho yaje kubabwira ko nta bushobozi buhari bwo kubarinda, ko bakwerekeza mu Ruhango kuri “Sous Prefecture” kuko ariho babona ubuhungiro, nyamara byari uburyo bwo kubashora aho bari batezwe igico n’Interahamwe ndetse n’abasirikare mu gishanga cya Nyamukumba.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Nkuranga Egide yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera irimo gukora urutonde rw’Abagize uruhare muri Jenoside kugirango bakomeze gushakishwa hagamijwe kubaryozwa ibyaha bakoze, bityo ko n’impunzi z’Abarundi nazo zabiryozwa. Avuga kandi ko atari abo gusa kuko hari n’abari Abarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda nabo bijanditse bakica abatutsi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka, yavuze ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza, ko uwagikoze azakomeza gushakishwa kugirango hatangwe ubutabera.

Kubijyanye na Nsabimana Jacques wahawe izina rya “Pilato” bivugwa ko akomoka mu bice byo mu Bunyambiriri, ubu ndetse umugore we atuye i Nyamagabe ariko uwahoze ari Burugumesitiri Kagabo Charles we bivugwako yaba agendagenda mu bihugu bituranyi birimo Uburundi, Repuburika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →