Ruhango: Abayoboke b’Idini ya Isilamu bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano.

Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yaganirije aba Isilamu mu karere ka Ruhango ibasaba kugira uruhare mu kubumbatira umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu barenga 250 bo mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

ACP Nkwaya, Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Nyamagana ku itariki 16 Gicurasi 2016.

ACP Nkwaya yababwiye ati:” Umutekano ni ishingiro rya byose. Musenga mu mahoro asesuye kubera ko hari umutekano mu gihugu. Mukwiye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya”.

Yakomeje ababwira ati:”Murasabwa kuba abagabo n’abagore b’intwari, barangwa n’indangagaciro za kirazira, banga ikibi aho kiva kikagera, kandi barwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda muri rusange”.

ACP Nkwaya, yabasabye kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha, yanatuma ndetse hafatwa abamaze kubikora cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.

ACP Nkwaya, yabasobanuriye ko hari abantu bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka nk’iterabwoba, maze abasaba kubyirinda.

Abayoboke b’iri dini, biyemeje kwirinda ikibi aho kiva kikagera no kugira uruhare mu kukirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wabo muri aka karere, Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël yagize ati:”Tunejejwe cyane n’inama twagiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, kandi tubijeje ubufatanye mu gusigasira umutekano; wo utuma dusenga nta nkomyi iyo ari yo yose”.

Yavuze ko ubutumwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo bo mu bindi bice kugira ngo bagire imyumvire imwe mu bijyanye  n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →