• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Ruhango: Hari abaturage babona Amazi n’Umuriro bibanyuraho bijya ahandi

Umwanditsi
June 30, 2022

Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe, barasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kubibuka bukabaha bimwe mu bikorwaremezo birimo; Amazi n’umuriro kuko basigaye hagati y’abandi bo bamaze kubibona. Aha, ni naho bahera bemeza ko bamaze imyaka hafi ibiri bemerewe umuriro ariko bakarenga bakabona amapoto awutwara ahandi.

Ibyo aba baturage bavuga, babitangarije abanyamakuru mu kiganiro ubwo babasuraga  bakagaragaza ko kutagira Umuriro n’Amazi byabasubije inyuma, bakaba bajya kwaka serivisi ahandi, aho nko gushaka amazi bakoresha hafi isaha bajya kuvoma, naho bamwe no gutunga telefoni bikaba byarabavuyemo kubera kutagira umuriro.

Ugiriwabo Beatha, umuturage mu Murenge wa Ntonge, Akagali ka Kebero, Umudugudu wa Kaburanjwiri yabwiye intyoza ko bababazwa no gukora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi yo kunywa, bikabafata isaha yose, mu gihe ku kijyanye n’Amashanyarazi avuga ko babona intsinga n’Amapoto bibanyura hejuru bijyana ahandi.

Yagize ati” Dukora urugendo rurerure tujya gushaka amazi yo kunywa no gukoresha. Tumara nibura isaha irenga, ariko nkuko munabibona, reba aho Amashanyarazi ahera n’aho agera? Ubuse twebwe tuzira iki? Intsinga zitunyura hejuru tuzireba ndetse tumaze hafi imyaka 2 twarijejwe Amashanyarazi ariko ntitwayabonye kandi amapoto ayajyana ahandi aduca iruhande”.

Niyonsaba Immaculee, umuturage mu Murenge wa Ntonge, Akagali ka Kebero, Umudugudu wa Kaburanjwiri, yemeza ko aho atuye hirengagijwe ku bijyanye n’Amazi n’Amashanyarazi kandi biri imbere yabo. Ahamya ko bajya kubishakira ahandi kandi nabo bakwiye kubihabwa nkuko Perezida wa Repuburika yabibemereye, ariko ngo usanga barirengagijwe.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens mu kiganiro n’Itangazamakuru yemeza ko iki kibazo cy’aba baturage batuye i Ntongwe kigiye gukurikiranwa kugirango nabo bahabwe ibi bikorwaremezo, byaba iby’Amazi ndetse n’Amashanyarazi. Avuga kandi ko muri gahunda za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibi byose biri ku isonga y’ibigomba guhabwa abaturage kandi n’aba bari mubo Perezida yabyemereye ko bagomba kubyegerezwa.

Yagize ati” Nibyo koko tugiye kureba uko twabafasha, ibi bikorwaremezo bavuga ko bitabashije kubageraho turebe icyabiteye kugirango yaba Amazi ndetse n’Amashanyarazi bayahabwe kuko muri gahunda Perezida wa Repuburika, yemereye abaturage Amazi n’Umuriro, biri ku isonga y’ibigomba gubabwa abaturage bityo umuturage ukora urugendo w’iminota 40 agiye gushaka amazi uwo azaba yarirengagijwe kuko nibura ntugomba kurenza iminota 10 cya 15 ukijya gushaka amazi”.

Akomeza avuga ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2021-2022 imiryango isaga ibihumbi bine yabashije guhabwa Amashanyarazi kandi ko no mu ngengo y’Umwaka ugiye kuza wa 2022-2023 nabwo hari abandi baturage bagomba guhabwa kandi ko n’aba b’i Ntongwe“ tugomba kubumva n’ibyo basaba guhabwa, tukabafasha hamwe n’abo dufatanya mu kwesa iyi mihigo”.

Ubuyobozi bw’aka karere, buvuga ko icyo bushyize imbere ari ugukora ibishoboka byose bugamije kuvana abaturage bagatuye mu bibazo bitandukanye bibaheza hasi. Buhamya ko bwifuza kuzamura impuzandengo y’Abafite amazi bakava kuri 52% bakazamuka ndetse n’abafite amashanyarazi nabo bakiyongera bakarenga igipimo cya 68% bariho kugeza ubu hasozwa umwaka w’iyi ngengo y’Imari wa 2021-2022.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga