Ruhango: Minisitiri Gatabazi yasabye ko ibagiro rya Ruhango ryafasha kurwanya imirire mibi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abakuriye ibagiro ry’inka ry’akarere ka Ruhango ko amaraso y’inka (amatezano) akwiye gufatwa akaba yatunganywa kuko yafasha mu guhangana n’imirire mibi mu bana, akaba yanakorwamo ibiryo by’andi matungo.

Minisitiri Gatabazi, yagize ati” Iyo mubaga inka, amaraso muzikuramo mumaze kuzica muyashyira he?, muziko aya maraso afashwe neza agatunganywa yagira uruhare mu kurandura ibibazo by’imirire mibi bikigaragara hirya no hino aho mutuye!”.

Yakomeje abibutsa ko mu gihe cyose bamaze kwica inka bashobora gufata aya maraso asigaye agakurwamo ibiryo byagaburirwa andi matungo nayo akarushaho gutanga umusaruro.

Ati” Murabona igihe mumaze kwica inka, mushobora gushyira amaraso ahantu! aya akaba yavamo ibiryo ariko n’andi asigaye mushobora kuyakoramo ibiryo byagaburirwa andi matungo nk’inkoko ndetse zikarushaho gutanga umusaruro”.

Mu bindi, Minisitiri Gatabazi yagarutseho muri uru rugendo, yabibukije ko n’impu bakwiye kureba niba batazifata neza zikabungabungwa maze zikaba zakoreshwa na ba rwiyemezamirimo bikanatanga akazi ku baturiye iri bagiro.

Yagize ati” Mushobora no kureba uko izi mpu zivanwa kuri izi nka zajya zitunganywa zigafatwa neza mukaba mwaziha ba rwiyemezamirimo bakazikoresha mu ishoramari bakora ribateza imbere bakoresheje iby’iwacu byanateguriwe hano”.

Umukozi wa YAK FAIR icunga ibagiro rya Ruhango, Nyange Sada avuga ko agiye kuvugisha abamuyobora, baganire n’ubuyobozi bw’akarere ku gice cyakongerwaho kikajya gitunganya aya maraso yakwifashishwa mu kurwanya imirire mibi cyangwa hagakorwamo ibiryo by’amatungo.

Yagize ati” Tuzavugana n’abadukuriye nabo bavugane n’ubuyobozi bw’akarere ku cyakorwa mu kongeraho igice cyo gutunganyirizamo aya maraso kugirango abashe kuba yaribwa arwanye imirire mibi cyangwa se akaba yanavanwamo ibindi biryo byahabwa andi matungo”.

Ibi Minisitiri Gatabazi avuga, ntabwo biri kure y’ibyo imwe mu miryango ikunze gukora aho aya maraso aribwa yitwa “Amatezano“, aho bayenga bakanashyiramo ifu y’amasaka mu gihe batetse ibishyimbo cyangwa ibindi bagashyiramo.

Akimana Jean de DIeu

Umwanditsi

Learn More →