Ruhango: Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cy’ibikorwa byayo

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Week) cyatangijwe mu gihugu hose aho cyahawe insanganyamatsiko ya “Turengere Umwana”.

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 11 Kamena 2016, Polisi y’u Rwanda mu gihugu cyose yatangije icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Turengere Umwana”.

Mu karere ka Ruhango aho ikinyamakuru intyoza.com cyakurikiranye uko ibikorwa bitangizwa, Polisi, ubuyobozi n’abaturage bafatanyije igikorwa. Iki gikorwa cyanahuriranye n’umunsi wa Polisi wo kumurikira abanyarwanda ibikorwa byayo.

Uhagaze Francois, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko akarere ayoboye gasanzwe gafite imikoranire myiza na Polisi, nubwo ngo ihohoterwa rigirirwa abana rihari ngo bakora ibishoboka ngo rirwanywe. mu mikoranire myiza na Polisi ngo byanabaviriyemo guhabwa imodoka na Polisi ibafasha mu kwicungira umutekano.

Abayobozi batandukanye barimo na Nyampinga w'u RWanda bari mu rugendo rutangiza igikorwa.
Abayobozi batandukanye barimo na Nyampinga w’u Rwanda bari mu rugendo rutangiza igikorwa.

Uhagaze yagize ati:” imbaraga dufite, twumva zihagije kugira ngo tubashe kurangiza no guca burundu ibibazo bihari, turabizeza ko ku bufatanye dusanganywe na Polisi n’izindi nzego z’umutekano tuzakora uko dushoboye ngo tuzaze ku isonga mu gushaka ibisubizo byihariye kandi birambye mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana ndetse no gutuma umwana wese agira umuryango, umwana akagira ibyishimo, umwana agahabwa uburenganzira bwe, umwana ntabure ababyeyi kandi mu Rwanda ababyeyi bahari”.

Munyantwari Alphonse, Guverineri w’intara y’amajyepfo, avuga ko insanganyamatsiko ya Turengere Umwana yatoranyijwe iha abantu kongera kutekereza ku gaciro umwana agomba guhabwa mu muryango muri rusanjye.

Guverineri Munyantwari, avuga ko buri wese akwiye guhagurukira kurinda no kurengera Umwana, avuga ko utarengeye umwana, utafashe abana neza, utareze abana neza nta rubyiruko ruzima wabona nta n’abakuru bazima wabona. Urengeye umwana aba arengeye umukuru.

ACP Anthony Kulamba, waje ari umushyitsi mukuru azanye ubutumwa bwa IGP Emmanuel K. Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ubutumwa yazanye bwo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi bunategurira isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’Igihugu imaze ishinzwe.

ACP Anthony Kulamba atanga ubutumwa bwa Polisi y'Igihugu.
ACP Anthony Kulamba atanga ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu.

ACP kulamba, avuga ko impamvu nka polisi bahisemo insanganyamatsiko ya “Turengere Umwana” ari uko Polisi n’Igihugu muri rusanjye bazi ko umwana ariwe mbaraga z’Igihugu n’ejo hazaza, ko Umwana ariwe uzaba ari mu buyobozi afata ibyemezo bireba Igihugu ejo hazaza, akavuga ko rero izo mbaraga ari izo kwitabwaho.

ACP Kulamba, yasabye abaturage kandi gukomeza kurangwa n’ubufatanye bwiza na Polisi, gukumira no kurwanya ibyaha, gutanga amakuru ku gihe, yanabasabye kandi gusura polisi bakamenya ibikorwa bitandukanye Polisi yabo ibakore muri rusanjye.

Muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police week), abawitabiriye bamurikiwe imokorere ya Polisi, batemberezwa ahatandukanye berekwa uko Polisi ikora inshingano zayo umunsi ku wundi mu kwakira abaza bayigana mu buryo butandukanye.

Muri iki cyumweru, Polisi ngo izarushaho kwegerana n’abaturage, kubamurikira ibikorwa ibakorera, ibiganiro bitandukanye hanategurwa isabukuru yayo y’imyaka 16 imaze ishinzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →