Ruhango: Umwarimu yatawe muri yombi na Polisi akekwaho ubujura bw’amafaranga  

Hakizimana Samuel w’imyaka 33 y’amavuko usanzwe ari umwarimu mu ishuri rya GS Munanira riherereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, kuri uyu wa 10 Kamena 2019 yafashwe na Polisi ihakorera ubwo yaramaze kwiba amafaranga ibihumbi ijana (100,000fr) kuri konti ya mugenzi we Mpagazehe Emmanuel basanzwe bakorana akazi ko kwigisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe ubwo yaramaze kubikuza amafaranga angana n’ibihumbi 100 kuri konti ya Mpagazehe Emmanuel.

Ati “Ahagana saa tanu z’amanywa nibwo uyu Mpagazehe yabonye ubutumwa kuri telefoni ye ngendanwa ko abikuje amafaranga ibihumbi ijana kuri konti ye, akibubona yahise ahamagara ku ishami rya banki (Umwarimu SACCO /Ruhango) ababaza uwaba ubikuje amafaranga kuri konti ye.”

Yakomeje avuga ko akimara guhamagara ku Mwalimu SACCO bahise bareba ubikuje ayo mafaranga basanga ari Hakizimana Samuel, niko guhita yitabaza Polisi iramushakisha imufata agiye kuyabitsa ku yindi SACCO Ejo Heza Byimana.

Uyu mugabo Hakizimana Samuel ukurikiranweho ubujura yarasanzwe ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Munanira akaba yakoranaga na Mpagazehe Emmanuel. Kugira ngo yibe ayo mafaranga yabanje kwiba indangamuntu ya Mpagazehe aba ariyo yifashisha abikuza ayo mafaranga.

CIP Karekezi yagiriye inama abafite ingeso y’ubujura kubucikaho kuko ubufatiwemo abihanirwa, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko iterambere rituruka mu gukora ridaturuka mu kurambiriza kwiba iby’abandi.

Yagize ati “Iyo wishoye mu ngeso mbi zo gukora ibyaha, nta kabuza inzego z’umutekano zibigufatiramo ukabihanirwa kuko zihora ziri maso buri gihe. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda buri gihe ihora ikangurira abantu bahuye n’ibibazo nk’ibi by’ubujura cyangwa se n’ibindi guhita bayimenyesha hakiri kare kugira ngo bikumirwe bitaraba.”

CIP Karekezi yakomeje aburira abaturage kujya bakurikirana ko bafite ibyangombwa byabo byose buri gihe no kwirinda kugira uwo ariwe wese babwira umubare w’ibanga bakoresha. Mu gihe babona hari ibyo badafite bakabimenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare kuko abakora ubujura nk’ubu bifashisha kimwe muri ibyo.

Mpagazehe Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo itabarira ku gihe uyitabaje ,agira inama abaturage bagenzi be ko ari byiza guhuza telefoni na konti ya Banki kuko iyo hagize igikorwa gikorerwa kuri konti uhita ubimenya bikiba ari nayo mpamvu yabonye ko hari ubikuje amafaranga kuri konti ye agahita yitabaza Polisi .

Hakizimana Samuel akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Byimana kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →