Rurindo : Umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo wasize bashyizeho nyirantarengwa

Taliki ya 27 nzeli 2015 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ubukerarugendo kw’Isi , mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rurindo ahitwa ku kirenge akaba ari mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.
Aha kukirenge hafunguwe ku mugaragaro inzu ndangamuco  izajya igaragaza byinshi mu muco n’amateka byaranze u Rwanda  , aho abanyarwanda bose basabwa kugira umuco wo gusura ibyiza byabo bakabimenya  aho kwiharirwa n’abanyamahanga kandi ari  ibyabo bwite.

Kuva kuri meya wa Rurindo , Guverineri w’intara y’amajyaruguru , umuyobozi wa RDB ndetse na minisitiri w’umuco na siporo wari n’umushyitsi mukuru bose bahurije ku gusaba ko ibikorwa nk’icyo akarere ka Rurindo n’abaturage bako bakoze byakwiyongera henshi mu Rwanda bityo bikaba ikigega cy’ubukungu bushingiye ku bukerarugendo mu Rwanda.

Iyi nzu igizwe nibice byinshi bitandukanye bigaragaza amateka ya byinshi mu bikoresho byagiye biranga umuco w’Abanyarwanda ndetse na nubu bimwe bikaba bigihari ibindi bikaba ari amateka abantu basabwa kumenya kuko bifite byinshi bisobanuye mu mateka y’abanyarwanda. Abazwa iby’ikirenge cya ruganzu kitaragera muri iyi ngoro nshya , umuyobozi wa RDB yavuze ko bari mukureba uko cyahagezwa ngo kuko cyari kibitswe munzu ndangamurage y’i Huye cyane ko iyi ngoro aribwo icyuzura kandi kikaba cyaragombaga kugira aho kibikwa .

Minisitiri Uwacu Julienne ufite umuco mu nshingano ze , mu ijambo rye yashimiye abanyarurindo kuri iki gikorwa cyiza yise Nyirantarengwa bakoze ndetse asaba ko cyaba intangarugero ahandi hose mu Rwanda kandi ko hagomba gushyirwaho ingoro nk’iyi cyangwa ibindi byiza biranga amateka n’umuco w’abanyarwanda bigakurura abantu bakazana amafaranga kandi bagatahana ubumenyi.

Reba ibindi mu mafoto atandukanye yaranze uyu munsi.