Rusizi: Abagizi ba nabi bateye mu rugo rw’umuturage basiga bamwiciye umugore

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2020, Abantu bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje intwaro bateye mu rugo rw’uwitwa Bavugamenshi Fidele, mu Mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, baramuzirika, barasa isasu umugore we witwa Mukandayisenga Olive waje kugwa mu nzira ajyanwe kwa muganga i Gihundwe.

Umuturage wahaye amakuru Bwiza dukesha iyi nkuru, yavuze ko aba bagizi ba nabi baje bambaye imyenda ya gisirikare bahishe amasura, basaka inzu, basaba umugabo nyiri urugo kubaha imbunda n’amafaranga ariko ngo ababwira ko nta mbunda atunze.

Uyu muturanyi wa nyakwigendera, avuga ko uyu mugabo wiciwe umugore asanzwe ari umucuruzi w’amatungo, ko akibabwira ko nta mbunda atunze bamwatse amafaranga, mu gihe atarabasubiza ngo bahise bamuzirika, bajya gusaka mu nzu babona ibihumbi 470, umugore ashaka kurwana nabo ayabaka bahita bamurasa isasu mu rubavu agwa hasi, aho yajyanwe kwa muganga I Gihundwe akagwa mu nzira.

Uyu muturage, avuga ko baheze mu rujijo kuko batazi niba ari igitero cyagabwe mu Murenge wabo n’abagizi ba nabi, cyangwa se niba ari ubujura busanzwe cyane ko batanamenye irengero ry’aba bagizi ba nabi.

Kayumba Ephrem, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yemeje ko aya makuru ari impamo, asaba abaturage kudakuka umutima, ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane iby’ubu bugizi bwa nabi n’ababugizemo uruhare. Avuga ko inyito y’ibyabaye izagaragazwa n’iperereza, ko atakwemeza niba ari igitero cyangwa se ubujura busanzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →