Rusizi: Bibukijwe ko bagomba kwicungira umutekano mbere yo gucunga uw’abandi

Abatwara abantu kuri moto no mu bwato bo mu karere ka Rusizi basabwe kugira uruhare mu mutekano w’aho bagenda kandi bakarushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamijwe kurushaho kubahiriza amategeko no gukumira icyahungabanya umutekano.

Mu nama ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburengeraziba bwahurijemo abamotari n’abatwara ubwato mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa 21 Mata 2019 bibukijwe ko umutekano ubareba kandi ko kuwugiramo uruhare bisaba kubanza kuzuza ibyangombwa bisabwa umumotari cyangwa utwara ubwato.

Commissioner of Police (CP) Rogers Rutikanga uyobora Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakebuye abakora umwuga wo gutwara moto n’ubwato ko kugira uruhare mu mutekano ari ukubanza ukuzuza ibyo usabwa bigufasha gukora umwuga wawe utekanye.

Yagize ati “Iyo ufite uruhushya rwo gutwara, ubwishingizi, Helmet (kasike), ijiri irinda kurohama n’ibindi bisabwa utwara moto cyangwa ubwato uba ugize uruhare mu mutekano ariko mu gihe utazaba wujuje ibisabwa nawe ubwawe ntuzaba wiha umutekano.”

By’umwihariko abatwara abagenzi mu bwato n’abakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu basabwe kwitwararika ku mutekano wo mu mazi cyane cyane bamenya abakoresha amazi y’ikiyaga cya kivu ndetse n’icyo baba bagamije.

CP Rutikanga ati “Mwe mukorera ingendo mu kiyaga mukwiye kujya mumenya abakoresha ariya mazi ndetse n’icyo baba bagamije kandi mugakorana bya hafi n’inzego z’umutekano zikorera mu mazi ya Kivu kugira ngo mubashe gukumira ibyaha biyakorerwamo”.

Yavuze ko kuba abaroba bakoresha amasaha ya nijoro bakwiye kujya bagenzura amazi yose, bakaba ijisho ryaho ishami rya Polisi marine ritari, bityo bakihutira gutanga amakuru y’icyo babonye giteye impungenge ku mutekano.

Ati “Usibye ibyaha birimo kwambutsa ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi harimo n’abatekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakaba bateza umutekano muke banyuze inzira z’amazi, abo bose rero bakwiye gutangirwa amakuru igihe hari abo mukeka kugira ngo ibyo batekereza biburizweho bitaraba.”

Abitabiriye iyi nama babarirwa muri 500 bijeje Polisi ko bagiye kurushaho kuba abafatanyabikorwa b’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo ibyaha bimwe na bimwe bibashe gukumirwa bitari byabwa.

Ku ruhande rw’abarobyi n’abatwara abagenzi mu bwato bashimangiye ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bakoramo ingendo zo mu mazi, bakoresha ibikoresho bizima birimo amato, amajire y’ubwirinzi n’ibindi bisabwa kugira ngo barusheho kwicungira umutekano birinda impanuka.

Icyagiye kivugwa kirebana n’ubufatanyacyaha bukorwa hagati y’abatwara ibinyabiziga n’abagenzi cyane cyane mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, abitabiriye iyi nama biyemeje kutazigera bakingira ikibaba uzagaragaraho iyo myitwarire mibi kuko ngo ituma isura y’umwuga wo gutwara abagenzi yangirika.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →