Rusizi: Litiro 500 z’inzoga z’inkorano zitemewe zamenwe abazifatanywe barahanwa

Mu bikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama yafashe abagabo batatu bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano mu baturage. Litiro 500 z’izi nzoga zamenwe.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent  Gasasira umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko kubufatanye bwa Polisi n’abaturage aba bagabo  bafatanwe litiro 500 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’umutarabanyi zigahita zimenerwa mu ruhame.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko bariya baturage bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano, hagendewe kuri ayo makuru nibwo bafashwe bamaze gukora ziriya litiro 500”.

CIP Gasasira yibukije abaturage ko kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ari ibya buri wese.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango nyarwanda muri rusange, kuko akenshi ababikoresha usanga bishora mu byaha birimo urugomo, ihohotera ndetse n’amakimbirane yo mu muryango kuko ubwonko bwabo buba budatekereza uko bikwiye”.

CIP Gasasira yakomeje agira ati”Izindi ngaruka zigaragara ku muntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge n’izi nzoga ni uko iyo abuze amafaranga yo kubigura anyura mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura ngo abone amafaranga abigure. Akaba ariyo mpamvu dukwiye kurwanya inzira zose ibi biyobyabwenge biturukamo bityo tukirinda ingaruka zabyo”.

Yasoje ashimira abaturage uko bakomeje gufatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’amakimbirane mu muryango.

Nyuma yo ku menera mu ruhame izi nzoga abazifatanwe baciwe amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nkuko biteganywa n’amabwiriza y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB).

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →