Russia: Nyuma y’imyaka isaga 200, abasirikare bishwe kubwa Napoleon Bonaparte bashyinguwe

Imirambo y’abasirikare b’Abafaransa n’Abarusiya bapfuye ubwo uwari umusirikare n’umutegetsi w’Ubufaransa Napoléon Bonaparte yasubiraga inyuma avuye i Moscou (Moscow) mu 1812, yashyinguwe mu burengerazuba bw’Uburusiya.

Hamwe n’iyo mirambo y’abasirikare 120, hanashyinguwe imirambo y’abagore batatu n’iy’abahungu batatu. Ibisigazwa by’imirambo yabo byatahuwe mu myaka ibiri ishize n’itsinda ry’inzobere mu bisigaramatongo z’Abafaransa n’Abarusiya.

Gutsindwa uruhenu kwa Napoléon Bonaparte i Moscou mu mwaka wa 1812, kwabaye iherezo ry’igitero cy’ingabo ze ku Burusiya, cyari muri gahunda ye yo kwigarurira ibice bitandukanye by’Uburayi.

Ingabo ze nyinshi zari zabanje gukataza byihuse mu Burusiya, zifata Moscou, ariko ntizayigumana mu buryo buhamye. Yasubiye inyuma, ingabo ze zizahazwa n’ubukonje, inzara, ndetse n’ibitero-shuma (guerilla) by’ingabo z’Uburusiya.

Ibyo bisigazwa by’imirambo y’abo basirikare nkuko BBC ibitangaza, byashyinguwe hari ubukonje nk’ubwo mu byuma bikonjesha, mu kigo cy’abihayimana cyo mu mujyi wa Vyazma.

Byibazwa ko bose bishwe mu gihe cy’urugamba rw’i Vyazma, rwarwanywe mu ntangiriro yo gusubira inyuma kwa Napoléon.

Byibazwa ko imirambo itatu y’abagore nayo yashyinguwe ari iy’abagore bahaga abasirikare ibiryo n’ubutabazi bw’ibanze, mu gihe imirambo y’abahungu batatu bashyinguwe byibazwa ko bo bavuzaga ingoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →