Rutsiro: Abanyeshuri 708 bagiriwe inama yo kwirinda ababashora mu bishuko

Tariki 15 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya EP Rugarambiro ibasaba kwirinda uwariwe wese wabashora mu bishuko byo kunywa ibiyobyabwenge, ubizeza akazi keza n’ubaha impano zitandukanye.

Ibiganiro byatanzwe na Inspector of Police (IP) Jean Bosco Mugenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba mu karere ka Rutsiro ari kumwe n’umuyobozi w’ishuri Uwitonze Gaëtain.

Ibiganiro byahawe abanyeshuri bagera kuri 708 bari kumwe n’abarezi babo 21.

IP Mugenzi aganiriza abo banyeshuri yabasabye kujya birinda uwariwe wese waza abashuka nyamara agamije kubashora mu byaha bishobora gutuma bangiza ejo heza habo hazaza.

Yagize ati:” Muracyari abajyambere kuko nimwe mbaraga z’igihugu kandi igihugu nacyo kibitezeho byinshi, ni nayo mpamvu nacyo kibatangaho byinshi kugira ngo muzabashe kwiteza imbere nacyo mugiteze imbere. Kugira ngo rero ibyo muzabigereho birabasaba kwirinda ababashuka bagamije kubavutsa ayo mahirwe.”

Bimwe mubyo yababwiye kwirinda n’ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge kuko hari benshi bakoresha abana mu kubikwirakwiza bitwajwe ko ntawapfa kubacyeka, cyangwa se bakagendera mu matsinda y’ababinywa bakaba babashuka nabo bakabinywa.

IP Mugenzi yasabye aba banyeshuri kandi kwirinda abaza babizeza akazi keza haba mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Yagize ati:” Muzirinde bene abo kuko urusha nyina w’umwana imbabazi abashaka kumurya, iyo babagejeje mu ngo zabo babakoresha imirimo ivunanye hanyuma abo bajyanye hanze babagezayo bakabashora mu buraya no mu yindi mirimo itandukanye y’urukozasoni.”

Yaboneyeho kubasaba kujya birinda abantu baza bitwaje impano zitandukanye babashukisha kuko zigeraho zikababyarira ingaruka cyane cyane abana b’abakobwa kuko babashora mu ngeso z’ubusambanyi ari naho haturuka gutwara inda zitateganijwe.

Ati”Murasabwa rero kubyirinda no kubikumira aho mubibonye mukihutira guhita mutanga amakuru ku nzego z’umutekano”.

Umuyobozi w’ishuri, Uwitonze Gaëtain yashimiye Polisi inama idahwema kugeza ku banyeshuri, ayizeza ko bazakomeza kujya bayunganira mu gukomeza kwigisha abanyeshuri kwirinda kwishora mu byaha.

Yasoje abwira abanyeshuri ko icyo umuntu azaba cyo agiharanira bityo ko bagomba kwima amatwi n’amaso ibyo byose byaza bibarangaza bagakurikira amasomo yabo kuko ariyo azabafasha kugera kucyo bifuza kuba cyo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →