Rutsiro: Abanyeshuri biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Nyuma yo kuganirizwa na Polisi, abanyeshuri bo murwunge rw’amashuri rwa Rusororo biyemeje kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rusororo ruri mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Rutsiro, bagaragaje ko basobanukiwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, hanyuma biyemeza kugira uruhare mu kubirwanya.

Iki cyemezo bagifatiye mu kiganiro bahawe mu mpera z’icyumweru gishize na Inspector of Police (IP) Jerȏme Nsabuwera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Ikiganiro yagiranye n’abo banyeshuri bageraga kuri 400 kibanze ku kubasobanurira ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, uko babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.

Umwe muri bo witwa Bikorimana Damien wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye, yagize ati:”Ndi kwiga kugira ngo nzigirire akamaro, nzakagirire umuryango wanjye, ndetse nkagirire n’igihugu muri rusange. Ngomba rero kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu  gishobora kwica ahazaza hanjye heza”.

Yakomeje agira ati:”Nari nsanzwe nzi bimwe mu biyobyabwenge, ariko ikiganiro twagiranye na Polisi cyatumye menya ibindi ntari nzi nka Kokayine. Ningira uwo mbonana ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose nzahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego”.

Undi munyeshuri witwa Irankunda Solange wiga mu mwaka wa kabiri wisumbuye yagize ati:”Ibyinshi mu biyobyabwenge nari nsanzwe mbizi, ariko si nari nzi ibihano bihabwa umuntu ubifatanywe. Nabimenyeye mu kiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda”.

Solange yakomee agira ati:”Ntiwakwigisha abantu ibyo nawe udasobanukiwe. Ubumenyi nungutse buzamfasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge”.

IP Nsabuwera yabwiye aba banyeshuri ati:”Unywa ibiyobyabwenge ntashobora gutsinda mu ishuri kubera ko ubwonko bwe butaba bugikora uko bikwiye”.

Yababwiye ko hari bagenzi babo bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge, aha yanaboneyeho kubasaba kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa , ababicuruza hamwe n’ababitunda.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →