Rwamagana: Abashoramari bitezweho byinshi mu iterambere ry’akarere

Akarere ka Rwamagana gashyize imbaraga mu kureshya abashoramari kugira ngo bazane imari yabo mu iterambere ry’akarere.

Ibyibanze mu kureshya abashoramari ngo babashe kuzana imari zabo cyane inganda mu karere ngo birimo birashyirwamo imbaraga, byaba gutunganya imihanda, gutunganya ahagomba kubakwa inganda, kuzana amazi hamwe no kuzana umuriro.

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko gahunda yo guteza imbere akarere atari gahunda y’umuntu kugiti cye, avuga ko ari gahunda yagutse basangiye nk’ubuyobozi igamije iterambere ry’akarere muri rusanjye.

Mbonyumuvunyi agira ati:” Dushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwishyira hamwe no kunoza imirimo yabo y’ubucuruzi, ari nayo mpamvu ibiro byacu bishinzwe guteza imbere abikorera ndetse na JAF duhora tuganira tunabafasha kwiga imishinga”.

Umuyobozi w’akarere, akomeza avuga ko abikorera ku giti cyabo bajya bagira ingorane zo guhomba nyamara atari uko bacuruje nabi ahubwo ngo ari uko bateguye imishinga yabo nabi.

Bamwe mubikorera, abashoramari, ubwabyo ngo no kumenya umushinga aho uwushyira ni kimwe mu bintu biba bikenewe cyane, iyi ikaba imwe mu mpamvu nk’akarere bafasha abikorera n’abashoramari.

Mbonyumuvunyi,  avuga ko akarere gafite gahunda ndende yo kureshya abashoramari ariko ngo by’umwihariko kubijyanye n’inganda. zimwe mu nganda zihari ubu zirimo izikora ferabeto, urukora ibiryo by’amatungo.

Mu gice cyagenewe inganda, ubu ngo harimo haratunganywa, harakorwa imihanda kugira ngo inganda zizaze zisanga ikibuga giteguye dore ko bamwe ngo bamaze gusaba ibibaza byo kubakamo inganda abandi ndetse bakaba baramaze no gutangira gusiza no kubaka.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko iyo wazanye inganda, iyo wazanye abashoramari ngo muyandi magambo uba uri gushakira akazi abaturage bawe, ibi ngo ni bumwe mu buryo bwaha abaturage akazi bakabona ikibatunga.

Akarere ka Rwamagana ngo kiteguye cyane abashoramari, kiteguye izo nganda cyane ko ngo iby’ibanze zikeneye byo gukoresha babifite, ndetse ngo bakaba banafite n’abaturage benshi banyotewe n’ifaranga abo bashoramari n’izo nganda bazazana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →