Rwamagana: DASSO yakubitiwe inyundo mu rugo rw’umuturage bari bagiye gukangurira kwikingiza Covid-19

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 25 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Mugusha, Akagari ka Bwisanga, Umurenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, ubuyobozi bwagiye mu rugo rw’abantu barenga 10 ku bakangurira kwikingiza Covid-19. Aho kwakirwa neza, Nyiri urugo yeguye inyundo ayikubita mu mutwe DASSO wari kumwe n’aba bayobozi. Abagize uru rugo bose nta n’umwe urakingirwa Covid-19 biturutse ku myemerere yabo y’idini bavuga ko ritabemerera kwikingiza.

Nkuko Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ibisobanura, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’inzego bafatanya, bamaze iminsi mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage batarikingiza kubikora.

Muhinda Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, atangaza ko umugabo nyiri uru rugo yahengereye ubwo bari kuganiriza umwe mu bana be ahita azana inyungo ayikubita DASSO mu mutwe inyuma”.

Gitifu, akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo nyiri urugo akubise DASSO inyundo mu mutwe, mu kumufata, abandi bo muri uru rugo barimo n’umugore we bahise bafata amasuka n’ibiti barwanya izi nzego.

Avuga kandi ko ubwo ibi byabaga, aba bayobozi bagerageje kubaturisha, nyuma bahita bashyikiriza uyu mugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB mu gihe uyu mu DASSO wakubiswe inyundo atakomeretse cyane.

Muhinda, avuga ko uyu muryango ujya gusengera mu itorero ryo mu Karere ka Gicumbi kandi ko basanzwe batitabira gahunda za Leta. AtiNi abantu batajya bafata indangamuntu, ntibishyura mituweli. Mbese ni abantu batemera gahunda za Leta, gusa turi kubaganiriza kugira ngo turebe icyo bitanga”.

Photo/internet

intyoza

Umwanditsi

Learn More →