Rwamagana: Inteko z’abaturage zazibye icyuho mu kugeza amakuru kuri rubanda

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko nyuma yuko gahunda y’inteko z’abaturage zivuguruye itangijwe batakigira ingingimira ku makuru y’ibibakorerwa n’uburyo bahabwamo serivisi.

Inteko z’abaturage ni inama zikorwa rimwe mu cyumweru ku munsi wa kabiri nyuma ya saa sita, zigahuza abayobozi ku nzego zitandukanye n’abaturage muri buri mudugudu, maze bakaganira ku kibazo cyangwa insanganyamatsiko runaka, hagamijwe guha amakuru abaturage no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Gahutu Gibert utuye mu murenge wa Musha avuga ko mbere batamenyaga amakuru y’ibizakorwa mu murenge wabo, ndetse nabo ntibabashe kubaza ibibazo bafite kuko abayobozi bo mu midugudu babizinzikaga.

Agira ati «Hano wajyaga kubona niba ari nk’umuhanda ukabona abakozi cyangwa imashini zirimo gucukura gusa, ariko ubu batangira kubitegura mu mpapuro twabimenye n’usaba akazi akagasaba ».

Inteko z’abaturage zavugiruwe mu 2016 zituma abayobozi bahura n’abaturage kenshi

Avuga kandi ko yamaranye ikibazo imyaka 2 n’umuturage wa musenyeraga urugo, umuyobozi w’umudugudu akagipfukirana, ariko aho inteko z’abaturage zivuguruye zaziye akaba yarakibajije umuyobozi w’umurenge ahita agikemura ubu akaba yaranahawe uburenganzira bwe.

Sibomana Venuste, umuyobozi w’ umudugudu mu murenge wa Fumbwe, nawe yiyemerera ko mbere bapfukiranaga abaturage n’ubwo ngo hari n’abayobozi batamenyaga amakuru bagakora uko bishakiye.

Ati «Ubu rwose umuturage ntacyo wamubeshya. Mbere twabikemuraga uko tubyumva kandi bikemerwa uko, kuko akenshi nta n’amakuru babaga bafite. Ubu kuko n’umuyobozi w’akarere ubwe ndetse n’abamukuriye biyizira mu mudugudu mu nteko z’abaturage ntabwo twatinyuka kwifatira abaturage.

Yongeraho ko hari n’abayobozi b’imidugudu babaga nabo badafite amakuru, abaturage bagira icyo bababaza bagahitamo kubacecekesha banga kwerekana ko ntacyo bazi.

Undi muturage witwa Gahigwa Jean Baptiste wo mu murenge wa Mwulire we avuga ko ngo inteko z’abaturage zatumye ahabwa inka muri gahunda ya girinka kandi yari yarayimwe ayikwiye.

Ati « Njyewe mudugudu yacaga ku ruhande akabwira veterineri ko nta kiraro mfite maze bakanyima inka. Nageze nubwo nkibereka maze mudugudu aca inyuma avuga ko icyo nerekanye atari icyanjye, ariko nyuma nabajije ikibazo cyanjye mu nteko y’abaturage maze abo duturanye bantangira ubuhamya none nanjye nahawe inka ».

Mu nteko z’abaturage kandi, ngo banabasha kwifatira ingamba nta gahato, nk’aho ubu mu midugudu bakusanya amafaranga yo kubakira ubwiherero abakene batabufite kandi nta n’umwe ubyinubira, bikanatuma bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyo bemeranyijwe gukora, nk’uburenganzira bwabo.

Binyujijwe mu nteko z’abaturage, ntibagifite ingingimira ku kubona amakuru

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab nawe ashimangira ko inteko z’abaturage zoroheje imikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage kandi zikihutisha amakuru hagati yinzego.

Ati « Nubwo mbere hari ubundi buryo bwo gutanga amakuru nko gukoresha inyandiko, n’ibindi, ntabwo amakuru yihutaga cyane kandi nta nubwo twabashaga hugura n’abaturage kenshi nkuko inteko z’abaturage zivuguruye zibidufashamo ubu. Kuri ubu ntitucyumva ibibazo ngo byananiranye mu baturage, cyangwa abavuga ko batamenye gahunda z’ibikorwa bagomba kugiramo uruhare ».

Uyu muyobozi anahamya ko kuba akarere ayoboye kamaze imyaka ibiri kaba aka mbere mu kwesa imihigo, ahanini inteko z’abaturage zabafashije mu buhuzabikorwa no gukorera ku gihe ibikorwa byateganyijwe, binyuze mu gusangira amakuru.

Mu nteko z’abaturage bamenya amakuru bakanabaza ibibazo bafite.

Kuva mu mwaka wa 2016 inteko z’abaturage zivuguruye zitangizwa, ibibazo abaturage babaza ubuyobozi mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, mu karere ka Rwamagana byagabanutse inshuro zirenga eshatu, kuko bavuga ko byavuye kuri 400 bakiraga mbere ya 2016, bigera kuri 94 byakiriwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza guheruka kwasojwe kuwa 15 Ukwakira 2018.

Mu gika cya kabiri cyitegeko nomero 04/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013 rirebana no kubona amakuru, mu ngingo yacyo ya 7, rivuga ko Leta ifite inshingano zo gutangaza amakuru ya ngombwa akenewe na rubanda rutagombye kuyasaba. Muri Rwamagana, inteko z’abaturage zivuguruye zikaba ari inzira ikomeye yo kunyuzamo ayo makuru.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →