• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

RwandAir yahagaritse ingendo zerekeza Uganda

Umwanditsi
June 11, 2021

Kompanyi y’indege ya Leta y’u Rwanda( RwandAir), ivuga ko yabaye ihagaritse ingendo z’indege zerekeza i Entebbe muri Uganda guhera kuri uyu wa kane kubera kwiyongera kw’icyorezo cya Covid-19 muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Kuri uyu wa kane, Leta ya Uganda yatangaje ko yagize umubare munini kurusha iyindi minsi ku bantu banduye iki cyorezo, aho habonetse abanduye bashya 1,438 mu gihe cy’umunsi umwe mu bipimo byafashwe kuwa kabiri.

Kompanyi ikora ingendo zo mu kirere-Rwandair, niyo ya mbere muri aka karere yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege zijya muri Uganda kubera ubu bwiyongere bushya bwa Covid-19 muri icyo gihugu nkuko BBC yabitangaje.

Abategetsi ku ruhande rwa Uganda nta cyo batangaje ku cyemezo cya Rwandair.
Uganda ihanganye n’amoko ya Covid yabonetse bwa mbere mu Buhinde, mu Bwongereza, Africa y’Epfo kongeraho isanzwe yabonetse bwa mbere mu Bushinwa.

Hari impungenge ko niba ubwandu bukomeje kwiyongera, ibigo by’ubuvuzi bishobora kubura ibikoresho n’umwuka wa ‘oxygen’ uhabwa abarwayi.

Uganda imaze kugira abanduye bose hamwe 56,949. Perezida Yoweri Museveni aherutse gutangaza amategeko ya ‘guma mu rugo’ yatumye amashuri n’ingendo zihuza uturere bihagarikwa.

Kuwa kane Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo abagenzi bava mu bihugu bya Uganda, Zambia na DR Congo guhera uyu munsi kuwa gatanu batemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga