Sobanukirwa akamaro ko kujya kurwibutso kwibukira hamwe abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Sobanukirwa akamaro ko kujya kurwibutso kwibukira hamwe abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994″.

Mu rwandiko Pawulo intumwa yandikiye itorero ry’ abafilipi 1:3 haravuga hati” Ndashima Imana igihe cyose “ MBIBUTSE”.

Imyaka 25 irashize igihugu cyacu kibuze abacu bishwe bazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Abantu bacu twabuze bari abantu badusigiye byinshi bijyanye n’ imibereho yabo tukaba twarabibitse kubera ko ari ingirakamaro kuri twe, maze tubigira urwibutso kugirango bijye bituma tuba Connect nabo ( twiyunga kuribo cg twumva ko turi kumwe nabo).

Ariko ikintu kimwe cy’ingenzi ni uko iyo uwo ukunda cyangwa abo ukunda batuvuyemo turabibuka. Uyu munsi ndagirango mvuge ku mpamvu zituma dufata igihe cyo kwibukira hamwe abo twakundaga batuvuyemo; ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.

I. KUBAHA ICYUBAHIRO n’impamvu ya mbere yo kubibuka ni ukubaha icyubahiro mu nzira zigiye zitandukanye.

a) Kugirango ntibazibagirane. 

Kubera ko maze imyaka 10 ndetse inarengaho gato ntari mu Rwanda, hari igihe nganira n’ umuryango bakambwira inkuru y’ abantu twari duturanye mu kagari cyangwa bimwe mu bintu byaho ngasanga hari abantu cyangwa ibintu bimwe nagiye nibagirwa. Ariko iyo ndi kuganira nabo hari ibintu bijya bigaruka nkabyibuka.

Ni kimwe n’iyo tubuze abacu tugira ubwoba tukababara, ariko nyuma yaho tukabyibagirwa. Kwibuka ndetse no kumenyera icyo gikorwa bishatse kuvuga KUTIBAGIRWA no guha ICYUBAHIRO urwibutso rwabo.

b) KWIBUKA UMUMARO BARI BADUFITIYE

Iyo twibuka bidufasha nabwo gutekereza kubyo bari batumariye bakiriho. Iyo usomye ijambo ry’ Imana riboneka mu byakozwe n’ Intumwa igice cya 9:39. “…………………….”

Muri iyo nkuru tubona uko abo bantu bibutse uwo Doroka kubera akamaro yari abafitiye. Nakunze iyi shusho yo kwibuka tumaze gusoma. Yo kwerekana icyo abantu batuvuyemo akamaro bari batumariye. Niyo mpamvu Urwibutso ari ikintu cyiza.

c) KWIBUKA ICYO TWABIGIYEHO

Kwibuka nabwo bishobora nabyo kuduha uburyo bwo kutwongerera intege ( imbaraga kubyo bari batumariye ariko nabwo bikadutera imbaraga bika duchallenginga muri uko kwibuka icyo bari batumariye mu ubuzima bwacu. Ijambo ry’ Imana mu rwandiko rw’ Abaheburayo 13:7 haravuga ngo”……………..”

Uyu murongo mwiza cyane uduhamagarira kwibuka ibyo abatuvuyemo bagiye badukorera mu buzima bwacu kandi bikaduha imbaraga zo kubigana. Ni byiza kwibuka ibyo abacu twabuze badushishikariza gukora, kandi tukagira n’ Imbaraga zo gukomeza kubigana mu bikorwa by’ Ubuzima bwacu.

d) KUBAKA URWIBUTSO 

Mu gihe hubatswe urwibutso kandi rukanagerwaho n’ abandi bantu batandukanye cyane abana bakiri bato, mu rubyiruko; Murwandiko rw’ abaheburayo mu gice cya 12:11 haravuga hati “ Ubwo tugoswe n’igicucu cy’ Abahamya bangana batyo, muri icyo gice haravuga abantu benshi bakurikiriye Imana kandi no mu buzima bwabo.

Urwibutso ni ikintu cy’ingirakamaro kuri twe kuko aho wibukira abakuru batubanjirije ndetse n’ Imibereho yabo.

II. BIDUFASHA KU BIJYANYE N’ AKABABARO

Iyo twibuka bidufasha guhangana n’ umubabaro cyangwa bikatugabanyiriza umubabaro w’abo twabuze bitewe n’ uko tuba duhuze, bikatuvana mu mwanya wo kubabara mu gihe tuba turi kujya aho twubatse urwibutso kuko nabyo biradufasha. Hari igitabo mperutse gusoma, Uwa cyanditse avuga “ Sometimes, for fear of letting go “ kandi hari igihe nabwo tugumana “ Holding on” ububabare (pain) mu nzira yo kwibuka abo twakundanye.

“Letting go” bivuga kuva inyuma y’ ubusharire-ububabare (pain) maze tukaba nabwo twavugana kubijyanye n’ abacu batuvuyemo bijyanye n’ ibyiza byabo, ibyo badukoreye ndetse n’ ibyo badushishikariza gukora.

Ibyo bikazadufasha nabwo gukura mu mitekereze mu buryo bw’ umwuka ndetse biduhe n’ ubushobozi butuzamura bikatugeza mu kunezerwa.

III.BIZADUFASHA MU KWIGA UBURYO BWO KUBANA N’ AKABABARO 

Undi mwanditsi witwa Molly Fumia yabivuze neza ubwo yanditse agira ati” If I am to near this mourning cloak, let it be made of the fabric of love, woven by the fire thread of memory”. Icyo buri wese yagobye kumenya ni uko udashobora kuva mubyo wabuze cyangwa abo wabuze. Ariko Ushobora kwiga uburyo ugomba kubana nabyo. Mu kwibuka nabyo birabitwigisha.

Nibyo mu kwibuka rimwe na rimwe ntabwo bitworohera kuko bituzanira umubabaro kandi ni ngombwa ariko iyo ukomeza kujya ku rwibutso akababaro ndetse n’ ubusharire-ububabare biba ibisanzwe kuri twe( become familiar to us) kandi bikadufasha guhagarara kigabo muri ako kababaro kacu. Bityo akaba ari ibyiza kujya aho urwibutso rwubatse kuko bituzamura bikatugeza ahantu haduha amahoro ( to the place of peace).

IV. BIZADUFASHA KUMENYA KO TUTARI TWENYINE.

Kandi undi mugisha, iyo turi kwibuka turi hamwe n’ abandi ubabwira ibyiza byabo wakundaga, Icyo wabigiyeho n’ umumaro bari bagufigiye ndetse n’ I gihugu muri rusange byongerera intege abandi mu buzima bwabo ndetse nawe. Bityo kwibuka bigahinduka gusangira akababaro ndetse no gusangira akamaro k’abo bari bagufitiye ndetse na society(umuryango).

Mu kwibuka hari icyo byongera mu buzima bw’ umuntu wabuze ariwe, Kandi mu kwibuka uha abo wakundaga icyubahiro bidufasha kubaho mu buzima bwo kubura abawe kandi bikadutera kuzamuka mu wundi mwanya wo kongera kubaho.

Imana idufashe kandi itwongerere imbaraga muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America. Iyi nyigisho by’umwihariko ishamikiye ku mateka y’u Rwanda, aho isaba buri wese kumva ko urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rumureba. 

Imana ikugirire neza, iguhe kumva no kuzirikana ibihe bigoye nk’ibi, wibuke kandi uhore uzirikana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uharanire ko itazongera ukundi.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →